00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi Mpuzamahanga wa Rusumo ugiye kubakwa ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 14 January 2015 saa 06:54
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwatangaje ko hagiye kubakwa Umujyi Mpuzamahanga w’Ubucuruzi wa Rusumo ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya uzafasha kubyaza umusaruro urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu binyura kuri uwo mupaka no kongera ubuhahirane hagati y’ibihugu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buvuga ko byabibonyemo amahirwe akomeye yo kubaka umujyi nyuma y’uko umupaka wa Rusumo ushyiriweho Gasutamo imwe ihuriweho n’u Rwanda na Tanzaniya hakubakwa n’ikiraro gishya.
Buvuga ko uwo mujyi (…)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwatangaje ko hagiye kubakwa Umujyi Mpuzamahanga w’Ubucuruzi wa Rusumo ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya uzafasha kubyaza umusaruro urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu binyura kuri uwo mupaka no kongera ubuhahirane hagati y’ibihugu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buvuga ko byabibonyemo amahirwe akomeye yo kubaka umujyi nyuma y’uko umupaka wa Rusumo ushyiriweho Gasutamo imwe ihuriweho n’u Rwanda na Tanzaniya hakubakwa n’ikiraro gishya.

Buvuga ko uwo mujyi uzatera imbere binyuze mu bikorwa by’ubucuruzi ku mupaka.

Mu kiganiro umuyobozi w’Akerere ka Kirehe Gerard Muzungu yagiranye na IGIHE.com yavuze ko uwo mujyi uzaba umaze kuzura mu gihe cy’umwaka umwe.

Yagize ati “ Gahunda dufite n’uko abatuarge batangira gukora imirimo idashingiye ku buhinzi gusa. Tugiye kubaka umujyi wa hano ku mupaka, umujyi w’ubucuruzi uzaba warangiye mu mwaka utaha kuko twawushyize mu igenamigambi ry’umwaka umwe.”

Meya mushya wa Kirehe Gerard Muzungu

Yasobanuye ko uyu mupaka uzaba ufite abantu benshi kuko n’ibihugu byinshi byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bidakora ku nyanja, bizajya binyuza ibicuruzwa byabyo kuri iyi gasutamo.

Uwo Mujyi uzubakwa haherewe ku mihanda, inzu z’ubucuruzi, ibyumba byo kubikamo ibicuruzwa ndetse no kureshya abashoramari kuza gukorera ubucuruzi ku mupaka.

Imwe mu nyubako za gasutamo ku mupaka wa Rusumo

Umujyi wa Rusumo witezweho kuzajya uhuza abantu benshi, barimo Abanyarwanda, Abanyatanzaniya , Abarundi n’Abanyekongo bahanyuza ibicuruzwa byabo.

Uyu mujyi w’ubucuruzi wanashimangiwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni ubwo yatahaga ibikorwa remezo byo ku Rusumo.

Minisitiri Musoni yagaragaje ko Minisiteri y’ibikorwa remezo iri gukora ibishoboka byose ngo harangire igishushanyo mbonera cy’uwo mujyi n’ibijyanye no korohereza abashoramari bifuza kubaka.

Ati “Ndakangurira abikorera gufata ibibanza kuko inyigo zo kubaka umujyi hano ku mupaka ziri kwihutishwa ku buryo zitarenza mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka. Abantu nibatangire kuhubaka kuko ubucuruzi n’iterambere ry’uyu mujyi riraba rikomeye.”

Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, James Musoni

Ibikorwa remezo byo ku mupaka wa Rusumo byubatswe ku nkunga ya Miliyoni 31 z’amadolari y’Amerika yatanzwe na JICA. Bigizwe n’ikiraro Mpuzamahanga gifite uburebure bwa metero 80 ndetse na gasutamo ihuriwe n’u Rwanda na Tanzaniya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages