Ni umushinga uzakora ku Mirenge ya Gitega, Muhima na Kimisagara ku buso bwa hegitari 137. Mu bikorwa byawo harimo gusana igice cya Ruhurura ya Mpazi no kubaka izindi ruhurura; kubaka imihanda ya kilometero 8,2 n’inzira z’abanyamaguru zireshya na kilometero 9, 3.
Hazatunganywa ibibuga by’imikino birimo Ikibuga cy’Umupira cya Maison des Jeune Kimisagara n’ibya Volleyball na Basketball byo ku mashuri ya Gitega. Hazubakwa kandi isoko rizajya rifasha abaturage kubona aho bahahira n’ibiro by’Akagari ka Kora hamwe n’Irerero ry’abana muri aka Kagari.
Umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazashyirwa bimwe mu bikorwa by’uyu mushinga wabaye kuri uyu wa 15 Gashyantare 2023 mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko ahazakorerwa uyu mushinga ari mu duce tuzwiho kugira ubuhaname n’imiturire icucitse ku buryo kuhageza ibikorwaremezo by’ibanze biba bigoye ariko ko ibyo bibazo bigiye kubonerwa ibisubizo.
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, yavuze ko yishimiye ko urwego ahagarariye ari umufatanyabikorwa muri uyu mushinga.
Yavuze ko uyu ari umushinga wa kabiri Banki y’Isi igiye kugiramo uruhare kandi ko uwa mbere wakozwe mu ‘Agatare’ mu Murenge wa Nyamirambo, wazanye impinduka mu mibereho y’abaturage biturutse ku mihanda yatunganyijwe, amatara yo kuyicanira, imiyoboro y’amazi, umutekano n’ibindi.
Yongeyeho ko amahirwe yari mu mushinga wa mbere nko kuba abaturage barawubonyemo akazi ari benshi azaboneka no mu mushinga wa kabiri ndetse ukazakomereza mu mijyi itandatu yunganira Kigali [Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze na Nyagatare] mu kindi cyiciro.
Mu ntego u Rwanda rwihaye binyuze muri gahunda y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere (NST1) kuva mu 2017 kugeza mu 2024, harimo ibijyanye no kunoza imiturire kugeza ku kigereranyo cya 34%; ubu rugeze kuri 30%.
Abaturage bagera kuri 65% mu Rwanda bafite imiturire idahwitse ari na yo mpamvu y’imishinga nk’iyi nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest.
Ati “Uko imiturire itera imbere ni na ko iterambere ryihuta kurushaho. Intego yo kugeza mu 2050 ni uko iterambere ry’imijyi rizaba rigeze kuri 70%. Uyu mushinga uzatuma imiturire ihinduka.”
“Hari ibice mu Mujyi wa Kigali usanga kubona aho abantu banyura bajya mu mirimo itandukanye biba bigoye cyane. Iyo habaye ikibazo kugira ngo abantu batabare ntibiba byoroshye. Ni uburyo bwo kuvugurura iyo miturire hakazamo imihanda, amashanyarazi, imiyoboro y’amazi, inzira z’abanyamaguru, ibikorwa by’isuku n’isukura, ibyo byose biri muri uyu mushinga.”
Uretse mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, ibikorwa nk’ibi bizagera no mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro, Nyagatovu na Nyabisindu mu Murenge wa Remera w’Akarere ka Gasabo.
Minisitiri Dr Nsabimana yasabye abaturage bagiye kwegerezwa ibikorwa by’uyu mushinga kuzabyibonamo kandi bakabera maso leta binyuze mu kugenzura uko akazi gakorwa no kureba ko ibyo bagenewe byubahirizwa.
Ati “Hari aho imishinga nk’iyi yakozwe abantu bagasubira inyuma ibyakozwe bakagenda babyangiza, bagasenya amapoto y’amashaynayarazi n’imiyoboro y’amazi bakajya kugurisha ibikoresho.”
Amafaranga azashorwa muri uyu mushinga agera kuri miliyari 24 z’amafaranga y’u Rwanda arimo miliyari 6,5 Frw azakoreshwa mu gutanga ingurane z’ibikorwa by’abaturage bizagirwaho ingaruka.
Arimo inguzanyo n’andi leta iba yabonye mu buryo butandukanye igomba kuzishyura hakaba n’ayo leta ishyiramo nk’uko Dr Ndabimana yakomeje abisobanura.
Kugeza ubu ibikorwa byo gutanga ingurane ku mitungo izagirwaho ingaruka bigeze kuri 70%, mu gihe abandi bategereje kuzuza ibisabwa kugira ngo bishyurwe btyo umushinga ukomeze.
Amafoto: Raul Habyarimana



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!