00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukozi wa RFTC yegukanye miliyoni muri ‘Tigo Bonane’

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 December 2015 saa 04:20
Yasuwe :

Manirareba Eugene w’imyaka 40 ushinzwe abakozi mu kigo gitwara abagenzi RFTC ishami rya Muhanga yinjiye mu mubare w’abamiliyoneri nyuma yo gutsindira miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda muri poromosiyo ya ’Tigo Bonane’.

Manirareba avuga ko yatunguwe no guhamagarwa kuko amasaha yari ataragera ariko nanone yemeza ko yari amaze iminsi ategereje ko amahirwe amugeraho.

Ati “ Byantuguye koko, noneho n’amasaha yari ataragera. Ariko nimero imwe ihamagara abatsinze nari naranditsemo TIGO BONANE. Nari maze iminsi ntegereje rwose ko nanjye ayo mahirwe yangeraho. Nari mfite impyamyi zo gutsinda.”

Uyu mubyeyi w’abana bane avuga ko aya mafaranga atsindiye agiye kumufasha gusoza umushinga wo kubaka inzu yari yaratangiye.

Manirareba watangiye kwitabira poromosiyo igitangira aho amaze ukwezi kurenga ahamagara ku 155 avuga ko azakomeza gukina ndetse agahamya ko nta karengane kabamo.

Yagize ati ” Nzakomeza, kuko njye buriya mbona ngira amashaba. Hari n’izindi promosiyo nitabiriye kandi ndatsinda. Ntakarengane kabamo, kuko urabona guhamagara umuntu umwe buri munsi mu banyarwanda milioni zose ziba mu Rwanda, kandi bigakorwa kumugaragaro. Ndabashishikariza rero kwitabira promosiyo.”

Kwitabira poromosiyo ya Tigo Bonane bisaba guhamagara 155, ugatsindira ibihembo byinshi birimo n’amafaranga menshi. Ushobora kandi no kwohereza Ijambo bonane kuri 155.

Manirareba avuga ko azakomeza kugerageza andi mahirwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages