Ibisabwa byose ngo umupaka wa Kagitumba washoweho frw miliyari zisaga 7 utangire gukora bizaba byarangiye bitarenze muri Mata uyu mwaka, ubundi woroshye ubucuruzi mu karere nk’uko byifujwe n’abakuru b’ibihugu.
Ubwo yasuraga ibikorwa byo kubaka uyu mupaka kuri uyu wa kane, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Valentine Rugwabiza yagaragaje ko imirimo yo kubaka uwo mupaka igeze ku kigero kiri hejuru ya 90%, kandi ko nta kabuza muri Mata ibyubatswe bizatangira kubyazwa umusaruro.
Ati “Bizatangira gukora nk’umupaka umwe mu kwezi kwa kane”.
Minisitiri Rugwabiza yasobanuye ko umupaka wa Kagitumba uzihutisha ubucuruzi hagati y’u Rwanda, Uganda ndetse na Afurika y’Uburasirazuba muri rusage.
Ubucuruzi busanzwe bufatwa nk’inkingi ya mwamba mu bukungu bw’u Rwanda bufitemo ijanisha rya 20%.
Uyu muyobozi yabwiye abanyamakuru ko uyu mupaka watangiye kubakwa muri Nyakanga 2013 ukihutishwa kubw’akamaro gakomeye witezweho.
Yasabye yo abaturage nabo bakwiye kwihutisha imishinga bahapangira kugira ngo bazahabyaze umusaruro batere imbere.
Minisitiri yatungiye agatoki abikorera aho bashobora kuba bakwihutisha mu gushora imari, kugira ngo abifashisha uyu mupaka bajye babona serivisi zirimo nk’amabanki, kuvunjisha n’izindi, bugufi yabo badasiragiye.
Yagize ati “Hano nta banki ihari, nta resitora nta n’isoko rihari. Nyamara abantu benshi binjira n’abasohoka mu gihugu barabikenera. Abaturage bakwiye gutekereza ukuntu ibi bikorwa byahegerezwa .”
Abaturage basabwe kwirinda guca mu nzira z’ubusamo bakwepa imisoro ku mupaka wemewe, ariko nanone Minisitiri asaba ubuyobozi bw’umupaka korohereza abacuruzi baciriritse kuko asanga impamvu baca mu mihana ari uko baba bahunga ibyo bagorwaho.
Ati “Ntekereza ko kuba abaturage baca mu nzira zitemewe hari ibyo baba bahunga bitabanogeye, mukwiye rero kuborohereza kandi mukabumvisha inyungu zo gukoresha umupaka wemewe.”
Uyu mushinga w’umupaka wa Kagitumba uri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwanzuro w’abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, bifuje ko imipaka y’ibihugu bihuriye muri uwo muryango ivugururwa igakora nk’umupaka umwe.
Uruhande rw’u Rwanda umupaka wa Kagitumba watwaye ingengo y’imari ya frw 7,350,000,000 (amadolari miliyoni 10,5), no ku ruhande rwo kuri Uganda nayo yubatseho inyubako nkizo.
Uyu mupaka ugizwe n’inyubako irimo ibyangombwa by’ibanze nk’ibiro by’abinjira n’abasohoka na gasutamo, ibiro bya Polisi,ahagenzurirwa ibicuruzwa, amazi, imihanda y’imodoka n’abanyamaguru ndetse n’ibiraro bibiri bihuza u Rwanda na Uganda.
Imibare itangwa na Banki y’igihugu igaragaza ko mu mwaka wa 2012 uyu mupaka waciyemo ibicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 304,218,765, bukaba bukiri hasi ahanini bitewe n’imihanda ikiri mibi ku ruhande rwa Uganda.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Odette Uwamaliya yasabye MINEAC kuganira n’abo ku ruhande rwa Uganda nabo bakihutisha iterambere ry’ibikorwa remezo kugira ngo batadindiza u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO