00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaruro w’inganda mu Rwanda waragabanyutse mu Ugushyingo 2023

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 January 2024 saa 07:53
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyashyize hanze raporo igaragaza ko umusaruro w’inganda zo mu Rwanda wagabanyutseho 6.2% mu Ugushyingo 2023 ugereranyije n’uko wari umeze mu Ugushyingo 2022.

Byashyizwe hanze muri iki Cyumweru muri raporo ngarukakwezi ishyirwa hanze na NISR ku musaruro w’inganda, izwi nka Index of Industrial Production (IIP).

Umusaruro ujyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri, wagabanyutseho 35.1%, mu gihe ibikorerwa mu nganda umusaruro wabyo wagabanyutseho 12.1%.

NIS yatangaje ko kugabanyuka k’umusaruro w’ibikorerwa mu nganda waturutse ku igabanyuka ry’ibikorwa n’inganda z’ibiribwa, aho umusaruro wazo wagabanyutseho ku kigero cya 13% ndetse n’inganda z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro atavamo ibyuma aho umusaruro wazo wagabanyutseho 39.4%.

Inzego zifite umusaruro wiyongereye ugereranyije no mu Ugushyingo 2022 harimo iby’umuriro w’amashanyarazi, aho umusaruro w’inganda z’amashanyarazi wiyongereyeho 14.1% mu gihe umusaruro w’inganda z’amazi n’imucungire y’imyanda wiyongereyeho 6.6%.

Nubwo ugereranyije ukwezi k’Ugushyingo 2022 n’Ugushyingo 2023 umusaruro w’inganda wagabanyutse, ugereranyije 2022 na 2023 umusaruro wiyongereyeho 3.4%.

Umusaruro w’inganda ni ingenzi cyane ku bukungu bw’igihugu icyo aricyo cyose, dore ko zifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.

Icyanya cy'inganda cya Masoro ni hamwe mu hitezweho gufasha u Rwanda kongera ubwiza n'umusaruro w'ibiva mu nganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages