Youth Connect ni amarushanwa ngarukamwaka y’urubyiruko yatangijwe mu 2012. Ari kuba ku nshuro ya munani kuko mu mwaka ushize wa 2020 atabaye kubera icyorezo cya covid19.
Bavakure Jean Abelard wo mu Karere ka Nyabihu wabaye uwa mbere mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko miliyoni 1,5 y’amafaranga y’u Rwanda yahembwe agiye kumufasha kwagura umushinga we, akazaha akazi abasore n’inkumi ataretse n’abafite ubumuga.
Umushinga wa Bavakure ukora ibinyobwa n’ibiribwa mu ikawa wabaye uwa mbere, akurikirwa na Irankunda Claude ukora imashini ifasha abantu gukaraba intoki ariko ikaba ikoranye ikoranabuhanga rifasha kumenya umubare w’abantu bose bakarabye n’ibipimo by’ubushyuhe bari bafite.
Uwa gatatu ni Umutoni Divine ukora imitsima y’ibirori (gateau) na keke yifashishije imineke, aho gukoresha isukari yo mu nganda.
Bavakure na bagenzi be bafatanyije umushinga wo gukora divayi mu ikawa bakoze ubushakashatsi basanga 97% bya kawa ihingwa mu Rwanda yoherezwa hanze kandi ikagenda itongerewe agaciro.
Ibi bituma yinjiriza igihugu amadovize make ugereranyije n’ayakwinjira mu gihe yakoherezwa yabanje kongererwa agaciro.
Ati “Iki gihembo kigiye kudufasha kugura imashini zituma tuzajya tubona umusaruro mwinshi mu gihe gito. Dukoze ubushakashatsi twasanze dufite abakiliya bagera kuri miliyoni ebyiri, kugeza ubu twahazaga abakiliya 150 ku kwezi bangana na 6%, ubwo tubonye ikindi gishoro tugiye kongera ku buryo tuzagera nibura ku bakiliya ibihumbi umunani mu kwezi”.
Bavakure avuga ko ubu bakoresha abakozi 10 harimo bane bahoraho na ba nyakabyizi batandatu. Bafite intego yo kwagura umushinga no guha akazi abakozi benshi barimo n’abafite ubumuga.
Ati “Ibyo 97% twoherezaga hanze nitubasha kubyongerera agaciro turi buhange n’imirimo ku rubyiruko. Turateganya guhanga imirimo ku bafite ubumuga kuko nko gushyiraho etiquette ni ibintu umuntu wicaye mu kagare ashobora gukora akiteza imbere”.
Umutoni Divine ufite sosiyete Div’s Yummies Bakery ikora imigati n’ibindi bitarimo isukari yo mu nganda avuga ko yari afite inzitizi ishingiye ku gishoro gito.
Ati “Hari igihe nagiraga abakiliya benshi kandi nta bikoresho bihagije mfite. Ngiye kugura imashini yisumbuye. Intego yanjye ni ukugera ku rwego mpuzamahanga tukajya dukora ibintu bimara igihe tukabyohereza no hanze."
Nyiranzigiye Marie Alice, ushinzwe igenamigambi n’ubugenzuzi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yavuze ko intego ya Youth Connect ari ugufasha urubyiruko gukoresha ubwenge rufite rugakora imishinga iha akazi bagenzi babo mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’akazi.
Aya marushanwa atangira muri 2012 hahembwaga abantu 30 ariko umubare w’abahembwa ugenda wiyongera. Uyu mwaka hazahembwa abantu 100.
Ku rwego rw’Intara uwa mbere yahembwe miliyoni 1,5 Frw, batatu bamukuriye bahembwa miliyoni imwe. Ku rwego rw’igihugu uwa mbere azahembwa miliyoni zirindwi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!