Ikigo cy’imari Umwalimu SACCO, ni uburyo bwo gufasha umwarimu ngo azamure urwego rw’ubukungu ariho. Iki kigo gikorana n’abarimu 81643 ba leta n’abigenga ariko bafasha umuryango Nyarwanda bafite imishahara ibafasha guhangana n’ibibozo bahura na byo mu muryango mu rwego rw’ubukungu.
Avuga ku mavu n’amavuko y’iki kigega, umuyobozi wa Umwalimu SACCO Joseph Museruka yabwiye IGIHE ati "Igitekerezo cyatumye hashyirwaho isanduku y’ubwiteganyirize no kugurizanya y’abarimu ni igitekerezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame muri 2006 cyaje gushyirwa mu bikorwa muri 2009.
Uyu muyobozi agaragaza ko abarimu bo mu Rwanda bafite banki bihariye bakanagira uburyo bworoshye bwo kubona inguzanyo ku nyungu ya 11%, ubu buryo bukaba butandukanye cyane n’ubw’andi mabanki y’ubucuruzi yo mu gihugu kuko yo atanga inguzanyo ku rwunguko ruri hagati ya 17 na 18%.
Museruka avuga ko iki kigo cy’imari cyagiye kibona inyungu zikomeye cyane, nk’aho mu mwaka wa 2010 cyungutse miliyoni 64.9, muri 2011 kibona 700.03, muri 2012 cyunguka 865.2 naho muri 2013 inyungu iba miliyari imwe na miliyoni 208.5.
Uyu muyobozi avuga ko hari ibyagezweho kuva Umwalimu SACCO yatangira kuyobora, ati « Kuva najya ku mirimo muri Mata 2010 navuguruye ibijyanye n’ibikoresho kandi inyandiko zose za banki zishyirwa mu ikoranabuhanga ku buryo gukurikirana iby’amafaranga byoroha kandi nta mayeri (tricherie) yashoboraga kumara umwanya ataramenyekana. Isanduku yari ifite igihombo cya miliyoni 456 mu mpera z’uwo mwaka, ariko mu gihe kidatinze igihombo cyarazimanganyijwe tubona n’inyungu y’amafaranga miliyoni 64.
Avuga ko iki kigo gisatira amabanki y’ubucuruzi yo mu Rwanda, kuko ibika amafaranga miliyari 11 ikaba inamaze guha abanyamuryango bayo inguzanyo zingana na miliyari 56.
Ku rwego rw’imikorere avuga ko ubu Umwalimu SACCO iri ku byicaro byose by’uturere two mu Rwanda, kandi ayo mashami akoresha ikoranabuhanga imirimo yayo. Avuga ko ibigo 294 bya Umurenge SACCO ari abafatanyabikorwa ba Umwalimu SACCO, bafasha Umwalimu SACCO gukorana n’abantu bayo bakanafasha abarimu aho batuye.
Ibyo bigo bya Umurengee SACCO byahujwe birambuye na Umwalimu SACCO kuri ‘internet’, kuko byahawe za ‘Modem’ zibifasha kubona ‘internet’.
Abagenerwabikorwa ba Umwalimu SACCO berekena ko banyuzwe n’imikorere y’iki kigo cy’imari, ariko cyane cyane ku ijanisha ry’urwunguko. Inama y’ubutegetsi ya Umwalimu SACCO yemeje ko umwarimu wa leta acibwa 11% nk’inyungu y’inguzanyo ashaka, ukorera abikorera agacibwa ijanisha ry’inyungu rya 14%.
Avuga ku kamaro Umwalimu SACCO yaba ifitiye abarimu, umuyobozi wayo yagize ati "Twiyemeje ko tugomba guharanira ko buri mwarimu afashwa kubona ibyo yifuza mu mushinga we cyangwa uw’umuryango we uzana inyungu, ku ijanisha rya 11%. Umwalimu SACCO iteganya kuzaha miliyoni 100 umishinga n’amakoperative bizatekerezwa n’abarimu b’ikigo cy’amashuri mu gihugu. » Museruka akomeza avuga ko izanafasha abarimu kubona urumuri mu ngo iwabo bakoresheje amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, banahabwe za mudasobwa zigendanwa (laptops) ku ideni.
Ku bijyanye n’imisoro Umwalimu SACCO yakabaye itanga itanga mu kigo cy’u Rwanda cyinjiza imisoro n’amahoro « Rwanda Revenue Authority, uyu muyobozi avuga ko iki kigo cy’imari kigifashwa n’ubuyobozi (leta) ngo kibashe kwita ku byo umwarimu yagikeneraho byose bigatuma kidatanga imisoro. Bikomeje bityo kitakwa imisoro, iki kigo giteganya gutanga inka (inyana) ku miryango yose y’abarimu nk’uko Museruka abivuga.
Umwalimu SACCO hari aho yagejeje abarimu heza bava ku mirimo y’ubuhinzi yari yarababayeho akarande kandi itabungura ngo bave aho bari. Urugero rufatika rubigaragaza ni nk’urw’umucuruzi w’amagi w’umwarimu utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, wageze ku ntera ariho abifashijwemo n’inguzanyo yahawe na Umwalimu SACCO.
Ubu muri buri kagari ko mu Rwanda haboneka nibura inzu 10 z’abarimu zabonetse babifashijwemo na Umwalimu SACCO. Indi mishinga y’abarimu yizwe neza yafashwa kandi hatarebwe urwego rw’umushahara w’umwarimu, nk’uko umuyobozi wa Umwalimu SACCO abivuga.
Umuyobozi wa Umwalimu SACCO mu Rwanda avuga ko hateganywa ubushakashatsi bwo kureba ibyo iki kigo cy’imari cyatangiye muri 2009 cyaba cyarahinduye mu mibereho y’umwarimu no kureba icyo umwarimu w’Umunyarwanda yaba atekereza kuri iki kigo cye cy’imari.



















TANGA IGITEKEREZO