Kuri ubu urwo ruganda rutunganya umusaruro ungana na 50% by’ubushobozi bw’uruganda.
Ibi byagarutsweho kuwa 08 Ukuboza ubwo hizihizwaga Umunsi Ngarukamwaka wahariwe Abahinzi n’Abasoromyi b’icyayi mu Rwanda,wabereye mu ruganda rwa Nshili Kivu. Ni umunsi usanzwe utegurwa na Rwanda Mountain Tea Ltd, sosiyete ibumbiye hamwe inganda umunani z’icyayi mu Rwanda.
Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Nshili-Kivu, Hakizayezu Marc, yavuze ko uruhare rw’umuhinzi mu kongera umusaruro n’ubwiza bw’icyayi ari ntagereranywa,abwira abahinzi ko bahanzwe amaso cyane kugira ngo umusaruro wiyongere.
Yagize ati “Uruganda rwacu ubu rukoresha 50% gusa by’ubushobozi bwarwo kubera kutagira icyayi gihagije,tukaba dusaba abahinzi baturiye uruganda kongera ubuso bahingaho icyayi kandi bakakitaho kuko ari byo byatuma cyiyongera maze uruganda rukazabona ikiruhaza’’.
Icyizere cyo kwiyongera k’ubuso buhingwaho icyayi kirahari kuko hari abahinzi b’icyitegererezo muri Nyaruguru bakundisha abandi ubuhinzi bwacyo.
Mazimpaka Faustin, umuhinzi w’icyayi wo mu murenge wa Ruheru,avuga ubuhinzi bw’icyayi nta kindi yabunganya kuri ubu kuko bwamuhinduriye imibereho.
Mazimpaka watangiye guhinga icyayi ahereye kuri hegitari enye muri 2010,avuga ko yabitangiye atarabyumva neza.
Nyuma ngo yaje kuryoherwa n’inyungu yakuragamo, kuri ubu akaba ageze kuri hegitari 25 kandi akaba agikomeje.
Yavuze ko nko mu bihe by’imvura yinjiza miliyoni 3 ku kwezi, naho mu zuba agafata atari munsi ya miliyoni 1.7 Frw.
Mazimpaka akomeza avuga ko ibikorwa by’ubuhinzi byahaye n’abaturanyi be akazi, aho akoresha abakozi basaga 300 mu gihembwe bashinzwe kubagara ndetse n’abasoromyi 13 buri kwezi.
Perezida w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda(FERWACOTHE), Nkurikiyinka Nepomuscène ashishikariza abahinzi b’icyayi kucyongera kuko ari byo bizatuma bagira imibereho myiza bikanazamura ubukungu bw’igihugu.
Ati “Niba ubu tuvuga uruhare rw’umusoromyi n’umuhinzi w’icyayi mu iterambere rirambye n’ubukungu bw’igihugu, tukabikora twita no ku mikurire myiza y’abana bacu, ni uko iyo wahinze icyayi uba utandukanye n’imibereho mibi. Nimuhinge icyayi kuko uwagihinze arya neza n’umuryango we,akarya icyo ashaka,ubukire buba bwatashye iwe’’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru, Kamana Diane, yavuze ko akarere kazi neza icyuho kiri mu musaruro w’icyayi cyera ndetse n’uwifuzwa, aho hakomeje ubukangurambaga burimo na gahunda yo guha abahinzi inguzanyo yo guhinga icyayi ikazishyurwa batangiye gusarura.
Ati “Turashimira Rwanda Mountain Tea Ltd ku nyunganizi yayo yo guha amakoperative y’abahinzi inguzanyo ngo bongere ubuso bw’icyayi ikazishyurwa nyuma. Ni inkunga ikomeye ifasha aba bahinzi bacu kwiteza imbere ndetse n’umusaruro ukiyongera’’.
Mu bindi bibazo byagarutsweho bikibangamiye uruganda rwa Nshili Kivu birimo ububi bw’umuhanda Nshili-Munini utaborohereza kugeza umusaruro wabo ku isoko cyane cyane mu bihe by’imvura , aho imihanda inyerera bikabuza imodoka ziremereye gutambuka.
Mu mwaka ushize wa 2022,hacurujwe icyayi gitunganije kingana na toni ibihumbi 40 cyinjiza asaga miliyoni 100$, mu gihe intego y’uyu mwaka wa 2023 hitezwe umusaruro wa toni ibihumbi 42 kikazinjiza miliyoni 123$.
Kuri uyu munsi w’umuhinzi n’umusoromyi w’icyayi kandi, hanashimiwe abahinzi n’abasoromyi beza bahabwa amashimwe arimo inka,ihene na telefone, byose bifite agaciro k’asaga miliyoni 6.5 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!