Nyuma y’igihe kirekire umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo waradindiye, ibihugu bihuriye kuri uwo mushinga nyuma yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye, biratangaza ko kuba urugomero rugiye kubakwa bizagira ingaruka ziganisha ku mibereho myiza y’abatuye akarere.
Minisitiri w’ingufu n’amabuye y’agaciro muri Tanzaniya, Prof. Sospeter Muhongo, akaba asaba ibihugu bihuriye kuri uwo mushinga gutangira kwihutisha ibikorwa byo kubaka urwo rugomero.
Ibihugu bihuriye kuri urwo rugomero ni Tanzaniya, Burundi n’u Rwanda. Uru rugomero ruzuzura rutwaye Miliyoni 340 z’amadolari ya Amerika.
Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) ikaba yaremeye gutanga inguzanyo yo kubaka urwo rugomero ingana n’amadolari miliyoni 72. Banki y’Isi na yo ikaba yaramaze gushyigikira icyo gikorwa.
Inkuru y’ikinyamakuru DailyNews cyo muri Tanzaniya ivuga ko Minisitiri Muhongo, asaba ibihugu by’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi kuzakoresha ayo mafaranga neza, hirindwa inyerezwa kuko azishyurwa avuye mu misoro y’abaturage.
Minisitiri w’ibikorwa remezo w’u Rwanda, Prof. Silas Lwakabamba asanga iyubakwa ry’uru rugomero rigiye kuba imbarutso y’iterambere mu bihugu biruhuriyeho.



















TANGA IGITEKEREZO