Byatangajwe muri raporo ngarukagihembwe izwi nka Labour Force Survey, igaragaza uko byari byifashe ku murimo mu Rwanda mu gihembwe cya kabiri cya 2024.
Iyi raporo kandi nibura umuntu umwe mu bantu batandatu bagejeje igihe cyo gukora mu Rwanda nta kazi afite, bingana na 16.8 % ni ukuvuga abantu ibihumbi 869.
Ugereranyije n’uko byari byifashe mu gihembwe nk’iki umwaka ushize, nta mpinduka zabayeho mu bijyanye n’abadafite akazi mu Rwanda kuko nabwo bari 16.8 %.
Mu rubyiruko niho hari umubare munini w’ubushomeri aho buri kuri 20.5% mu gihe mu bakuze buri kuri 14.1%. Mu bagore ubushomeri buri kuri 19.8% naho mu bagabo ubushomeri buri kuri 14.1%.
Ugereranyije mu mijyi no mu byaro, Labour Force Survey y’igihembwe cya kabiri igaragaza ko ubushomeri mu byari buri kuri 17.3 % naho mu mijyi bukaba kuri 15.7%.
Muri rusange kugeza muri Gicurasi 2024, abantu bari bafite akazi mu Rwanda ni miliyoni 4.3 naho abantu 3.1 bagejeje igihe cyo gukora ariko batagaragaza ko bakeneye akazi cyangwa batagafite. Aba akenshi baba biganjemo abari mu mashuri.
Impinduka idasanzwe muri iyi raporo ni uko ubuhinzi bw’umwuga butakiri rwo rwego ruha akazi Abanyarwanda benshi kuko ku mwanya wa mbere hari serivisi zihariye 44% y’abafite akazi.
Urwego rw’Ubuhinzi bw’umwuga (ni ukuvuga butari ubw’amaramuko) ruza ku mwanya wa kabiri aho rwageze ku bantu 39.3% muri Gicurasi 2024 ruvuye kuri 44% mu gihe nk’icyo mu 2023.
Mu bijyanye n’inganda, abafitemo akazi ntabwo biyongereye cyane kuko bangana 16.7% by’abafite akazi bose, bivuye kuri 16.4% mu gihembwe nk’icyo mu 2023.
Kuba ubuhinzi butakiza imbere mu bijyanye no guha akazi benshi mu Banyarwanda, bigaragaza ko icyerecyezo u Rwanda rwihaye cyo kugabanya umubare w’abari mu buhinzi by’umwihariko ubw’amaramuko, bigenda bigerwaho, kikaba igihugu gishingiye ubukungu bwacyo kuri serivisi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!