00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USAID yahaye u Rwanda amafaranga miliyari 35 yo kubaka uduhanda mu cyaro

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 28 April 2015 saa 08:18
Yasuwe :

Ikigega cy’Abanyamerika cy’iterambere (USAID) cyahaye u Rwanda miliyoni 50 z’amadolari yo kubaka imihanda mito y’ubuhahirane mu byaro, izafasha abaturage kugeza umusaruro wabo w’ubuhinzi ku masoko.

Kuwa 27 Mata nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na Banki y’isi, ariyo yanyujijwemo iyi nkunga ingana na miliyari 35 z’amafaranga y’u Rwanda, azafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kubaka nibura ibirometero 2500 by’imihanda mito mu byaro mu mwaka 2017.

Uyu mushinga uzongera ibikorwa remezo mu bice by’ibyaro hanasanwe imihanda mito ireshya n’ibirometero 350 mu turere twa Nyabihu, Nyagatare, Gatsibo,Nyanza na Kayonza.

Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Minisitiri w’Ubuhinzi hamwe n’uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda

Minisitiri w’Ubuhinzi, Geraldine Mukeshimana asinya aya masezerano yavuze ko uyu mushinga uzafasha abahinzi kugeza umusaruro wabo ku isoko, bizatuma abashoramari bagana mu buhinzi.

Yagize ati’’ Bizafasha Guverinoma kugera ku ntego yayo yo kubaka nibura ibirometero 2500 mu mwaka wa 2017 nkuko gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS 2).”
Yongeyeho ko uyu mushinga uzagabanya ubukene mu cyaro kuko imihanda mito izafasha abaturage kugurisha umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles yavuze ko uyu mushinga ari umwe mu nkunga batanga ugamije guhuza abatanga serivisi n’abaturage baciriritse bikagabanya ubukene.

Yagize ati’’ Uyu mushinga w’imyaka itanu uzoroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa kandi uzamure umusaruro ku isoko, ubufatanye bwacu bushingiye ku gusangira icyerekezo n’Abanyarwanda bishimye.”

Ukuriye Banki y’isi mu Rwanda Carolyn Turk, yavuze bazaha Minisiteri y’Ubuhinzi ubufasha mu bijyanye na tekiniki, gucunga imari, ubugenzuzi, ubwubatsi n’isuzumabikorwa.

Banki y’isi izanatangamo inkunga ingana na miliyoni zisaga 45 z’amadolari.

Abandi baterankunga ni umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’Ubuholandi.

Ubuhinzi ni imwe mu nkingi zikomeye z’ubukungu bw’u Rwanda aho bwinjije 34% by’umusaruro w’imbere mu gihugu mu mwaka wa 2014. Abaturage basaga 70% nibo babukora, bikaba byitezwe ko buzahanga imirimo isaga 200 000 mu mwaka wa 2018.

Minisitiri w’Ubuhinzi, Geraldine Mukeshimana aganira n’itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages