Buri mwaka urubyiruko rw’abayobozi baturutse ku mugabane wa Afurika rwitabira ibiganiro bitegurwa n’umuryango YALI (Young African Leaders Initiative) watangijwe na Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2010. Uru rubyiruko rurahura rukaganira na we, bakaba baganira ku ruhare rwabo mu iterambere ry’umubagane batuyemo, abashaka kwitabira ibi biganiro bakaba bashyiriweho urubuga banyuzaho ubwo busabe.
Tariki ya gatanu Ukuboza 2013 ni bwo uyu muryango watangije iki gikorwa, unatanga umurongo wo gusaba ari wo http://youngafricanleaders.state.gov/).
Uyu muryango(YALI) ngo ni uburyo leta ya Amerika ishaka ko u Rwanda rukomeza gutera imbere rufite urubyiruko ruzi icyo gukora, ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.
Abahagarariye YALI bavuga ko ishaka guteza imbere umugabane wa Afurika, by’umwihariko yubaka ubushobozi ku rubyiruko rw’ejo hazaza kuko ari na bo bazaba ari abayobozi bawo. YALI iha amahirwe bamwe muri uru rubiruko bakajya muri Amerika, aho bavana ubumenyi bwinshi bujyanye n’imiyoborere inoze, kuba bakwihangira imirimo no guhuza urubyiruko ruvuye muri Afurika n’abandi bo muri Amerika.
Iyi yo gusaba kujya muri ibi biganiro ikaba igomba kuzarangira tariki ya 27 Mutarama 2014 saa kumi n’imwe z’umugoroba, ibisabwa byose bikaba bitangwa ku rubuga twaberetse.
Iyi nama ya YALI izatangira mu gihe cy’impeshyi z’umwaka wa 2014, urubyiruko 500 ruri hagati y’imyaka 25 na 35 baturutse muri Afurika bazajya muri iyi nama izamara ibyumweru bitandatu bahugurwa ku miyoborere no ku kumenya kuyobora.
Muri iyi nama kandi ngo hazaba n’umwihariko w’uko abazaba bayirimo buri wese azajya agirana ubucuti n’abo ahasanze. Ibi rero ngo bizafasha uru rubyiruko kuza bafite byinshi bahindura ku mugabane wabo.
Mu Ugushyingo 2013, Ambasade ya Amerika i Kigali yahuje urubyiruko barenga 30 baturutse hirya no hino mu gihugu, baganira ku bintu bitandukanye bijyanye n’imiyoborere myiza.
Jessica Lapenn wungirije muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, avuga ko ibi biganiro byafashije uru rubyiruko kungurana ibitekerezo ku miyoborere myiza icyo ari cyo, n’uburyo ubu buryo bukoreshwa mu bice bitandukanye batuyemo no muri Leta. Lapenn yaragize ati “Aya yabaye amahirwe kuri twe yo gutega amatwi urubyiruko rw’u Rwanda icyo ruvuga ku miyoborere myiza, kuko ari bo bazaba bayoboye igihugu cyabo mu gihe kizaza.”
Uyu muryango wa Perezida Barack Obama watangiye mu mwaka wa 2010, ubu ngo bukaba ari uburyo bwo gufasha urubyiruko rwa Afurika kuzaba abayobozi beza barangwa na demokarasi.



















TANGA IGITEKEREZO