Mu rwego rwo kunoza imikorere yayo no kugeza serivisi nziza kandi igezweho ku bakiriya, Banki y’Abaturage y’ u Rwanda BPR (Banque Populaire du Rwanda), yatangije uburyo bushya bwo kubikuza amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga rya VISA, rigufasha kugera ku mafaranga yawe aho waba uri hose kw’isi.
Ubu buryo bwatangijwe mu muhango Banki y’Abaturage y’u Rwanda yakoreye mw’imurikagurisha ririmo kubera mu Karere ka Kicukiro, wo gufungura ku mugaragaro uburyo bushya bwo gushyiraho imashini zifasha abantu kwakira no kubikuza amafaranga aturutse hirya no hino mu zindi bank binyuze muri VISA (uburyo bwo guherekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga).
Bugingo Kande, Umuyobozi Mukuru wa RSWITCH ( yahoze ari SIMTEL), yasobanuye ko iyo ufite ikarita ya VISA, aho waba avuye hose ku Isi, ashobora kubikuza amafaranga y’Amanyarwanda ukoresheje imashini za Banki y’Abaturage
Herman Klaassen, Umuyobozi Mukuru wa banki y’Abaturage BPR avuga ko iri koranabuhanga Banki ishyizeho ari mu rwego rwo korohereza abakiliya bayo n’abandi bose bayigana, ndetse no kurushaho kunoza imikorere myiza nk’uko bisanzwe mu nshingano zabo.
Umuyobozi mukuru wa Banki y’abaturage akaba yakomeje avuga ko, ibi ari bimwe mu ntego Banki y’Abaturage y’u Rwanda yiyemeje kuva ubwo yavugururwaga.



















TANGA IGITEKEREZO