Muri servisi itanga, Banki ya Kigali BK yongeyemo servisi nshya yo kohererezanya amafaranga hirya no hino ku isi hifashishijwe uburyo busanzwe bumenyerewe bwa ‘Xpress Money’.
Ubu buryo bwatangijwe ku mugaragaro ku itariki eshanu Ukuboza 2012 ku cyicaro gikuru cya BK, i Kigali.
James Gatera, umuyobozi wa BK, yavuze ko byakozwe mu rwego rwo kurushaho gufasha abagana iyi banki. Yavuze ko ubu buryo bwihuta kandi buhendutse ugereranyije n’ubundi busanzwe bukoreshwa.
Lado Gurgenidze, umuyobozi ukuriye inama y’ubutegetsi ya BK, yamwunganiye agira ati “twishimiye ubu bufatanye kuko buzafasha abakiriya bacu kugira uburyo bwinshi bwo kohererezanya amafaranga mu buryo bwihuse kandi bworoshye hirya no hino ku isi.”
Sudhesh Giriyan, visi perezida wa Xpress Money, yijeje abakiriya ba BK ko ubu buryo hari byinshi byiza buzabongerera mu kohererezanya amafaranga. Yavuze ko bufite umwihariko wabwo nko guha ubutumwa uwoherereza n’uwohererejwe ndetse n’ibindi.
Yvon Gilbert Nishimwe ukurikirana imikorere ya Banki ya Kigali mu ishami rikoresha itumanaho rigezweho (electronic), yatangarije IGIHE ko umuntu ashobora gusubizwa amafaranga yari yoherereje undi mu gihe nyir’ukohereza abisabye.
Ubu buryo bwa Xpress Money busanzwe bukoreshwa mu bihugu 150 ku migabane itanu. Bufite ibiro birenga 170,000 hirya no hino ku isi.
Banki ya Kigali irateganya ko mu minsi iri imbere umukiriya azajya akoresha ATM cyangwa telefoni igendanwa mu gufata amafaranga yohererejwe muri iyi servisi ya Xpress Money.



















TANGA IGITEKEREZO