00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BDF igiye gufasha imirenge SACCO idafite ubushobozi bwo guhaza abasaba inguzanyo

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 28 October 2012 saa 02:23
Yasuwe :

Ikigega cy’ingwate (BDF) igiye gufasha imwe mu mirenge SACCO itabasha guha inguzanyo abakiriya bayo bayigana.
Mugwaneza Carine, ushinzwe kumenyekanisha ikigega BDF, yemeza ko bazagenera imirenge SACCO inguzanyo bitewe n’uko zabagejejeho ikibazo ko zidahaza abakiriya bazo ku bijyanye n’inguzanyo.
Ibi byatumye abayobozi b’Imirenge SACCO bagenewe amahugurwa ku bijyanye n’uburyo bazakoresha iyi nguzanyo bazahabwa, amahugurwa yabereye mu karere ka Huye ku wa kane Tariki ya 26 (…)

Ikigega cy’ingwate (BDF) igiye gufasha imwe mu mirenge SACCO itabasha guha inguzanyo abakiriya bayo bayigana.

Mugwaneza Carine, ushinzwe kumenyekanisha ikigega BDF, yemeza ko bazagenera imirenge SACCO inguzanyo bitewe n’uko zabagejejeho ikibazo ko zidahaza abakiriya bazo ku bijyanye n’inguzanyo.

Ibi byatumye abayobozi b’Imirenge SACCO bagenewe amahugurwa ku bijyanye n’uburyo bazakoresha iyi nguzanyo bazahabwa, amahugurwa yabereye mu karere ka Huye ku wa kane Tariki ya 26 Ukwakira 2012.

Umurenge SACCO usaba inguzanyo ugomba kuba ufite icyangombwa cya Banki Nkuru y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na BDF.

Mu ntangiriro iyi gahunda izatangirana n’imirenge SACCO itatu itatu ikorera mu turere twa Karongi, Nyamagabe, Ruhango, Gisagara, Nyaruguru na Nyamasheke.

Inguzanyo bemerewe kwaka ni 20% y’ubwizigamire bw’iyi mirenge SACCO .

Munyentwari Jean de Dieu, ushinzwe iterambere rya SACCO mu kigo cy’Igihugu cy’amakoperative (RCA) asaba gukoresha izi nguzanyo neza zikabateza imbere, nyamara bakanirinda ibihano by’ubukererwe by’amafaranga 2% bacibwa.

Imirenge SACCO mu Rwanda imaze kugeza ku mafaranga miliyari 29 y’ubwizigame.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages