00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yungutse miliyari 8.2 z’Amanyarwanda muri 2011

Yanditswe na

Migisha Magnifique

Kuya 14 February 2012 saa 11:13
Yasuwe :

Banki ya Kigali (BK) yamuritse inyungu yabonye mu mwaka ushize wa 2011, aho nk’uko byatangajwe, yungutse amafaranga y’u Rwanda miliyari 8.2.
Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’Umuyobozi Mukuru wa BK, Gatera James ku munsi w’ejo, usibye kuba iyi Banki yarungutse bigaragara, imari shingiro yayo nayo yarazamutse igera kuri miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe indi banki iyikurikira mu gihugu yo ifite imari shingiro ingana na miliyari zisaga 20.
BK yabonye inyungu ya miliyari 8.2 mu (…)

BK yabonye inyungu ya miliyari 8.2 mu 2011 yari yabonye miliyari 6.2 mu 2010; mu mwaka ushize leta yashyize ku isoko imigabane yayo iri muri BK ingana na miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda zizakoreshwa mu itangwa ry’inguzanyo no kwagura amashami ya BK.

Umutungo rusange wa banki wiyongereyeho 47.4 % mu 2011 bivuye kuri miliyari 191.7 mu 2010 ugera kuri miliyari 291.3.

Ku bijyanye n’ubwiyongere bw’inguzanyo itangwa yavuye kuri miliyari 101.4 mu 2010 igera kuri miliyari 124.1 mu 2011.

Nyuma yo kureba iyi nyungu yabonetse bivuye mu igenzura ry’imari ry’agateganyo ryakozwe, Inama Nyobozi ya BK yasabye ko hazaterana inama rusange izaba kuya 27 Mata uyu mwaka, aho hazigwa uburyo bwo guha inyungu abaguze imigabane.

Abaguze imigabane muri BK bakaba bazahabwa 50 % by’inyungu mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere uhereye uyu mwaka. Bazagabana miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abanyamuryango 6000 b’iyo banki bazajya bahabwa icya kabiri cy’inyungu, ikindi kikaguma muri banki kigakomeza gukoreshwa mu iterambere rya banki. Umugabane umwe waguzwe amafaranga y’u Rwanda 125 wungutse amafaranga 6.2 y’amanyarwanda.

Iyi banki kandi irateganya gushyira hanze uko umutungo wayo wifashe bashingiye uko umwaka wa 2011 wagenze, bikazakorwa bitarenze kuya 15 Werurwe 2012, aho banki izaba ikomeje kubona urwunguko.

BK kandi itangaza ko inyungu yakuye mu igurwa ry’imigabane igiye kuyishora mu bikorwa byo kongera amashami mu gihugu hose.

Muri uyu mwaka BK irateganya gufungura amashami 12 mu gihugu hose, mu gihe umwaka ushize yafunguye amashami 11. BK ifite amashami 46 mu gihugu hose aganwa n’abakiriya bayo bahoraho basaga 100,000.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages