Abahinzi b’umuceri bahinga mu kibaya cya Bugarana Akarere ka Rusizi Intara y’Uburengerazuba, baratangaza ko basigaye babona aho bagurisha bakanatunganyiriza umusaruro wabo, ariko nta byera ngo de kuko imwe mu mbuto bahawe yitwa Nelica itarabonerwa isoko.
Ubwo IGIHE.com twasuraga aba bahinzi b’umuceri twasanze bamwe baje kugurisha umusaruro wabo ku ruganda rwa SODAR, ariko bamwe muri bo bahawe n’uruganda imbuto yo mu bwoko bwa Nelica batangarije IGIHE.com uruganda rutarimo kugura umusaruro wabo kuko ngo nta soko rwari rwabona.
Abahinzi mu gihirahiro
Umwe mu bo twaganiriye yagize ati : " Turibaza impamvu uruganda rutagura umusaruro wacu kandi arirwo rwaduhaye imbuto yo guhinga. Turibaza uko tuzishyura amabanki twari twarafashemo inguzanyo bikatuyobera."
Bazatoha Edouard, umwe mu bahinzi yagize ati : " Iyo turebye tubona amafaranga uruganda rutanga ari make cyane, kuko bloc (akarima kamwe) yera ihagaze ibihumbi 157, umuhinzi akaba abona inyungu ya 3,700 gusa kuri iyo bloc."
Bazatoha avuga ko bungukaga kurushaho uruganda rutaraza, akaba avuga ko abashoramari baba bishakira inyungu, iz’abahinzi zikajya inyuma.
Undi yagize ati : " Iyo urebye uko umuhinzi avunika ubona Koperative ntacyo zimaze, kuko ziza umuceri weze gusa ubundi ntizigere ku bahinzi."
Ikindi ngo ni uko ishyirwaho ry’ibiciro ribitura hejuru, kandi byanemerwa bimwe ntibyubahirizwe.
Naeme Mukamazimpaka, umwe mu bahinzi twasanze ku ruganda ahamya ko ubu amafaranga basigaye bayabona binyujijwe no mu makoperative yabo.
Koperative ngo ziracyari baringa
Undi we yagize ati : " Abahinzi ntibaregerana neza n’amakoperative. Ntabwo tubona imiti n’imbuto ku gihe, umuhinzi aracyahendwa, nta nyungu afitemo ukurikije imirimo aba yakoze. Turasaba ko amakoperative ya baringa yavaho bagakorera mu mucyo. Twitwa ko tuba mu makoperative ariko ntabwo tuyabona, kugirango twibonemo ni uko abayobozi ba koperative bakwegera abahinzi."
Icyo ubuyobozi bubivugaho
Umuyobozi w’uruganda rwa SODAR Laurent Ndagijimana avuga ko aba bahinzi batakagombye kugira bene izo mpungenge.
Ku bijyanye na Nelica avuga ko uruganda rutanze kugura imbuto, ahubwo ko ikibazo cyari cyabaye ari ubundi bwoko bw’umuceri babanje kugura, abari baguriwe Nelica bakaba ari ab’icyiciro cya mbere, ariko kandi ko bazagurirwa uwo musaruro, cyane ko ari nabo batanze imbuto ya Nelica.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imari Habyalimana Marcel, nawe ahamya ko ikibazo gihari ariko akizeza abahinzi ko ubuyobozi bwumvikanye n’inganda ngo zigure umusaruro noneho zo zikazishakira amasoko, ariko umuhinzi ataharenganiye.
Ku byerekeye amakoperative ya baringa ngo iki kibazo kigeze kubaho ariko kuva mu mpera za 2011 hashinzwe amakoperative mashya kandi ngo bayatezeho umusaruro.
Uruganda rwa SODAR rwashinzwe mu mwaka wa 2010, rufite intego yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi. Rwashinzwe n’abashoramari bahuje imigabane. Iyi sosiyete ya SODAR (ifite n’uruganda rwitwa gutyo) ikora ibindi ibikorwa byo guha inyongeramusaruro abaturage, gutubura ingemwe ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye no guherekeza umuhinzi mu mirimo ye.
Uru ruganda rwatwaye akayabo ka miliyoni 450 z’amanyarwanda, ariko rukoresha amafaranga agera kuri miliyoni 700 mu gihembwe kimwe cy’ihinga. Uru ruganda kandi rukorana n’abahinzi bo mu Bugarama bahinga kuri hegitari 1,500. Rukoresha abakozi 24 bahoraho n’abandi badahoraho bagera kuri 45.
Foto: Muhirwa


















TANGA IGITEKEREZO