00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘EJO HEZA’ igiye gufasha abagera ku bihumbi 75 kwivana mu bukene

Yanditswe na

Rachel Mukandayisenga

Kuya 9 February 2012 saa 02:49
Yasuwe :

Bamwe mu baturage batuye muri tumwe mu turere duherereye mu Burasirazuba n’Amajyepfo by’u Rwanda bagiye gufashwa kwivana mu bukene n’umushinga ‘EJO HEZA’ w’ikigenga cy’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID).
Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Gashyantare 2012 ubwo uyu mushinga watangizwaga ku mugaragaro, ngo ‘EJO HEZA’ izafasha abaturage batuye mu turere twa Rutsiro, Karongi, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyanza, Huye, Gisagara na Ngororero.
Gato Godfrey ushinzwe ishyirwa (…)

Gato Godfrey ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga uzamara imyaka itanu avuga ko bagiye kongerera ubushobozi abatuye mu bice by’icyaro, kubafasha kwizamura mu mirire, kubafasha gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo babashe kwiteza imbere no kubazamura mu bijyanye n’ubuhinzi.

Gato akomeza avuga ko uyu mushinga uzita ku baturage bakennye kurusha abandi, cyane cyane abagore, kugira ngo bazabafashe kwivana mu bukene batinyuka kugana ibigo by’imari biciriritse.

Ati:” Si ukubafasha mu buhinzi gusa ahubwo tuzanabafasha kubaka umuco w’ubwizigame”.

Dennis Weller

Umushinga ’EJO HEZA’ kandi uzafasha abaturage batuye muri utu turere umunani kubika umusaruro, kuwushakira amasoko no kongerera agaciro ibihingwa byabo.

Agira ati:”Umusaruro wabo ntuzapfa ubusa, kandi twizera ko umushinga uzarangira hari abaturage bavuye mu cyiciro kimwe cy’ubukungu mu by’Ubudehe bagiye mu kindi ”.

Akomeza avuga ko mu guhitamo abaturage bazakorana n’uyu mushinga bifashishije inzego z’ibanze. Bakaba bazakorana n’abaturage 75 000 barimo abibumbiye mu makoperative 32 ndetse bakaba bafite gahunda yo kuzashinga andi makoperative.

Dennis Weller uhagarariye USAID muri uyu mushinga avuga ko ibi byose babigezeho ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda kandi bakaba barimo kuyishyigikira muri gahunda yihaye yo gukura abaturage mu bukene.

Dennis Weller

Weller avuga ko uyu mushinga uzarangira utwaye miliyoni 13 z’amadolari y’Amerika.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages