BDC cyangwa Business Development Cente ni ikigo kigira inama abaturage ku mishinga yabo, kikanabafasha kuyinonosora mu rwego rwo kugira ngo Abanyarwanda babe bayijyana ahabugenewe baterwe inkunga bayishyire mu bikorwa biteze imbere, nyamara ibi bigo byamaze kwegurirwa abikorera ku giti cyabo aho byavuye mu maboko y’uturere na RDB.
Kuba ibi bigo bimaze kwegurirwa abikorera ku giti cyabo hakaba hakomeje kwibaza impinduka bishobora kuzana ku bari basanzwe bahabwa serivisi z’ibyo bigo n’abashya bazazikenera, bamwe mu banyeshuri bahugurwaga na n’umuryango DOT Rwanda baravuga ko ari byiza kwigishwa uburyo bwo gutekereza ku mishinga, bakigishwa uko bashobora kuyitegura n’uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa bakabufashwamo.
Nyamara mu gihe aba banyeshuri bavuga ko bashimishijwe na serivisi bahabwa n’iki kigo kugeza ubu ngo BDC zose zo mu Rwanda zamaze kwegurirwa abikorera ku giti cyabo.
Izo mu ntara y’Amajyepfo zatsindiwe na sosiyete « AFICCO » ( Agence de Fiscalite, Comptabilite Et Courtage) . Umuyobozi w’iyi sosiyete Semanonko Canisius avuga ko bagiye kurushaho kunoza imikorere y’ibi bigo mu Ntara y’Amajyepfo. Ngo iki kigo ntago gihinduye izina ahubwo kigiye guhindura imikorere n’imicungire. Bimwe mu bikorwa byari birimo bizagumamo ariko habeho kongera ibindi hagamijwe gutanga serivisi nziza zizanatuma abantu babigana biyongera.
Ibi bigo byamaze kwegurirwa abikorera ariko ngo nta serivisi n’imwe kizatangira ku buntu, yemwe n’abigishwaga na DOT Rwanda ku buntu nti bizongera, abazajya biga bakaba bazagira amafaranga bacibwa.
Bamwe mu bumvise ko serivisi zajyaga zitangwa ku buntu zigiye kuzajya zishyuzwa bakaba bavuga ko atari inkuru nziza kuri bo nubwo nta kundi babigenza.
Nubwo ariko ibi bigo byeguriwe abikorera ku giti cyabo, ngo hari bimwe bizakomeza bigakorana na RDB, harimo guhugura abantu batandukanye aho mu gihe boherejwe na RDB izajya ibishyurira 30% bo bakiyishyurira 70%.
Kwegurira ibi bigo bije mu gihe ku wa 27 Mata 2012 mu imurikabikorwa rya Guverinoma, Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, yashishikarije abaturage cyane urubyiruko, gushishikarira gukorana na za BDCs ndetse na BDF kuko ari hamwe mu habafasha gutera imbere, bakitabira gahunda za “Hanga umurimo” n’izindi zabateza imbere.
Aha rero benshi biteguye kureba imikorere y’izi nzu zagiye zubakwa muri buri karere ko mu Rwanda, akagereranya inyungu zagiriye Abanyarwanda bo zashyiriweho mu gihe zari zimaze mu maboko ya Leta, n’igihe zizaba zatangiye gukoreshwa n’abikorera ku giti cyabo.



















TANGA IGITEKEREZO