00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gahunda yiswe Bayi bayi gatadowa mu murenge wa Ngororero

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 June 2012 saa 12:40
Yasuwe :

Ku itariki ya 31 Gicurasi 2012, mu Murenge wa Ngororero hatangije uburyo bushya bwiswe Bye bye Gatadowa (bishatse gusobanura ngo Urabeho Gatadowa).
Ubu buryo buje kunganira umuriro w’amashanyarazi ubu umaze igihe gito ugeze muri aka karere, by’umwihariko muri uyu murenge wa Ngororero. Nyamara nubwo ubona birikwihuta, gukwirakwiza umuriro hirya no hino mu cyaro cy’aka karere, ariko ntitwakwirengagiza ko hari aho bizatwara igihe kinini kugira ngo umuriro ubashe kubageraho. Ni muri urwo (…)

Ku itariki ya 31 Gicurasi 2012, mu Murenge wa Ngororero hatangije uburyo bushya bwiswe Bye bye Gatadowa (bishatse gusobanura ngo Urabeho Gatadowa).

Ubu buryo buje kunganira umuriro w’amashanyarazi ubu umaze igihe gito ugeze muri aka karere, by’umwihariko muri uyu murenge wa Ngororero. Nyamara nubwo ubona birikwihuta, gukwirakwiza umuriro hirya no hino mu cyaro cy’aka karere, ariko ntitwakwirengagiza ko hari aho bizatwara igihe kinini kugira ngo umuriro ubashe kubageraho.
Ni muri urwo rwego rero kubufatanye bw’akarere ka Ngororero na sosiyete yitwa Tough Staff ifite ikicaro gikuru mu Bwongereza, ubu bari kugeza ku baturage baka karere ubu buryo bushya bwiswe bayi bayi agatadowa, kugirango babe bifashisha bimwe mu bikoresho by’iyi sosiyeti bikoresha imirasire y’izuba babashe kwikura mu bwigunge.

Nkuko uhagarariye iyi sosiyete mu karere ka Ngororero Willy Givens Ndayishimye yabitangaje, avugako ko ibi kikoresho biramba kandi bikomeye, ndetse ko biba bifite garanti ingana n’imyaka itanu kuburyo mbere y’iyi myaka igihe uhuye n’ikibazo kumikoreshereze y’ibikoresho byabo cyangwa ukagira inenge ukibonaho urakijyana bakakiguhindurira. Akomeza kandi yeretse abaturage imikoreshereze y’ibi bikoresho itagoye nagato kuko idasaba ubumenyi buhambaye bityo buri muturage wese akaba yibonamo mumikoreshereze yabyo.

Nkuko kandi yagiye akomeza abereka ibyiza by’ibibikoresho nuko ari ibikoresho bikomeye kuko bidapfa kwangizwa, nk’itara ryabo ntiripfa kumeneka kabone niyo rya kwikubita hasi, akuma nako gakurura imirasire y’izuba ntikangirizwa n’imvura cyangwa se izuba ryinshi, n’ibindi byiza byabo byinshi yagiye agaragariza abaturage. Yababariye kandi amafaranga bajyaga bakoresha bagura peterori, baza gusanga bahombaga cyane, ikindi nuko uburyo bakoreshaga bw’agatadowa bwabaga bufite impanuka nyinshi, utaretse n’ibishirira bagendaga bakongeza mu nzu byashoboraga nabyo gutera impanuka zitandukanye harimo no kuba byatwika amazu yabo.

Abaturage bamurikiwe ubu buryo barabwishimiye cyane, kandi bashima n’iyi sosiyete yabazirikanye ikaba ibakuye mu bwigunge. Kuri uyu munsi kandi hahawe ibikoresho bitandukanye by’iyi sosiyeti abayobozi b’utugari, ab’imidugudu na bamwe mu baturage; bose bakaba barenga 60. Ibi bikoresho babihawe mu buryo bwo kuborohereza akazi kabo cyane nko mugihe cyo gutanga raporo, no mu buryo bw’itumanaho no kumenya amakuru.

Mu bikoresho bahawe harimo akuma gakurura imirasire y’izuba (Panneau Solaire), batiri ntoya, itara ricana rikoresheje ingufu z’imirasire y’izuba, amabuye atatu ya radiyo nayo akoreshwa n’ingufu z’imirasire y’izuba na sharijeri ya terefoni igendanwa. Ibi bikoresho bakaba bazagenda babyishyura buhoro buhoro kugeza barangije kwishyura amafaranga angana 18,000 ubusanzwe ibi bikoresho bikaba bigurishwa amafaranga 21,800 y’u Rwanda.

Bahawe kandi inshingano yo kugenda bagakangurira abaturage bayobora kuza kugura ibi bikoresho kuko ari ingenzi kandi bizagira icyo bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ikindi ni uko ibi bikoresho bitabuza n’umuntu ufite umuriro w’amashanyarazi kubikoresha kuko ushobora kubyitabaza nk’igihe umuriro ugiye cyangwa habaye nk’ikindi kibazo gituma utabasha gucana umuriro w’amashanyarazi, doreko itara ry’iyi sosiyeti ushobora no kurikoresha nk’itoroshi ukaba waryifashisha umurika ahantu hatandukanye (ugenda mu nzira cyangwa no mu nzu hirya no hino).

Story by: Oliver Dushimiyimana - Ngororero


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages