00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Hegitari ibihumbi 2,000 ni zo ziteganyijwe guhingwaho soya

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 22 August 2012 saa 01:29
Yasuwe :

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bufatiye gahunda yo kongera igihingwa cya soya, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buratangaza ko bwashyize ingufu mu kongera umusaroro wayo mu rwego rwo kongera ubukungu bw’ako Karere, ndetse n’igihugu muri rusange.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, yatangaje ko mu mihigo y’uyu mwaka, bafite gahunda y’uko hegitari zirenga ibihumbi 2,000 ari zo zigiye guhingwaho igihingwa cya soya, kandi ngo akaba yizeye ko (…)

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bufatiye gahunda yo kongera igihingwa cya soya, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buratangaza ko bwashyize ingufu mu kongera umusaroro wayo mu rwego rwo kongera ubukungu bw’ako Karere, ndetse n’igihugu muri rusange.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, yatangaje ko mu mihigo y’uyu mwaka, bafite gahunda y’uko hegitari zirenga ibihumbi 2,000 ari zo zigiye guhingwaho igihingwa cya soya, kandi ngo akaba yizeye ko biteguye kuzatanga umusaruro uhagije k’uruganda rurimo kubakwa mu karere Kayonza.

Ruboneza yakomeje avuga ko iki gihingwa ari kiza cyane, doreko ngo aho gisaruwe, hashobora guhita hahingwa ibindi bihingwa birimo ibigori ndetse n’ibishyimbo kandi bikaba byahita byera vuba.

Yasabye abaturaga ko bagomba kwitabira guhinga igihingwa icyo aricyo cyose cyabaha amafaranga, by’umwihariko bakitabira guhinga Soya kuko ngo ako karere gasanzwe gafite ubutaka bunini kandi bwera, bityo kandi n’isoko bahoraga bavuga ko ritaboneka, ubu bakaba barifite bihagije.

Abaturage batuye muri aka karere, na bo batangaza ko bategereje byinshi ku ruganda rwa Soya rurimo kubakwa, birimo nko kuba baratangiye kurubonamo imirimo, ubu ihari ikaba ari ubwubatsi. Kandi ngo umusaruro wabo wa Soya n’ibihwagari ugiye guhabwa agaciro, bityo na bo ngo bakaba bagiye guhinga icyo gihingwa banezerewe.

Uru ruganda rwa soya rwa “Mount Meru Soyco Ltd” , ruri mu karere ka Kayonza, rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2007 ku bufatanye n’umushinga Clinton Hunter Development Initiative (CHDI), mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’ibihingwa bibyara amavuta mu Rwanda.

Uru ruganda ruzatwara amafaranga angana na Miliyoni 15 z’amadorari y’Amerika, aho Miliyoni 10 muri zo zizajya mu bikorwa byo kurwubaka, izindi eshanu zikaba izo gutangiza ibikorwa.

Uruganda rwa Mount Meru Soyco rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 200 za Soya ku munsi na toni ibihumbi 45 ku mwaka.

Hejuru ku ifoto:Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages