Mu gihe byari bimenyerewe ko abakora akazi ko gusoresha hirya no hino mu gihugu bafata amafaranga mu ntoki, abatuye Akarere ka Gatsibo ngo bagiye gucika kuri uyu muco, dore ko ngo wasangaga ukurura ruswa hagati y’usoresha n’usoreshwa.
Ibi biratangazwa n’Umuyobozi Wungirije muri Njyanama y’aka karere, Kapiteni Athar, watangarije IGIHE ko Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubona ko hari abasoreshwa bihererana abaje kubaka umusoro, bityo bakabaha amafaranga make ibi bikadindiza iterambere ry’Akarere ndetse n’igihugu muri rusange.
Kapiteni yakomeje agira ati “Burya kwirinda biruta kwivuza, ni yo mpamvu twafashe uyu mwanzuro kugira ngo n’aho aya makosa ataragaragara tuyarwanye bityo umusoro urusheho kwiyongera.”
Ku kibazo cy’uko wasangaga abasoreshwa batitarabira gutanga umusoro bagategereza ko ushinzwe umusoro aza kuwubaka, Kapiteni yatangarije IGIHE ko ibi bigomba kuzabaho, ariko ngo nta bundi buryo bwakoreshwa, uretse ko ngo uko aba basoreshwa bazahabwa inyigisho zo gutanga umusoro ku mabanki, bazamenya umumaro urimo ari uwo kwihesha agaciro biyubakira igihugu.
Biteganyijwe ko ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buramutse bwemeje iyi gahunda y’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, abasoreshwa bazajya bishyura amafaranga kuri SACCO zitandukanye muri ako karere, bityo ngo bikaba biri no muri gahunda y’uko abaturage bagomba kumenyera gukoresha urwego rw’amabanki.



















TANGA IGITEKEREZO