Iyi ni intero yahagurukanywe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda muri gahunda imazemo ibyumweru bisaga bitatu ikangurira Abanyarwanda kwihangira imirimo.
Abagore, abagabo, urubyiruko, n’Abanyarwanda bose muri rusange, ubu bahawe amahirwe yo gushyira mu ngiro indoto zabo bari barabuze icyabafasha kuzigeraho, ariko bahawe amahirwe muri gahunda yitwa “Hanga umurimo”.
Iki gikorwa cyari kimaze iminsi gikorerwa mu ntara zitandukanye zigize igihugu, cyakomereje mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2012, hakorwa ibirori byo gushishikariza abaturage b’Umujyi wa Kigali, gutinyuka bakitabira gushyira mu ngiro ibyo batekereza byabateza imbere.
Ibi babishishikarijwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu ijambo yagejeje kubari biwitabiriye.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba, yabibashishikarije muri aya magambo agira ati: “Banyakigali aya ni amahirwe Leta ibahaye, nababwira iki rero murambure amaboko amafaranga yisukemo kuko imitwe mizima yo turayifite, icy’ingenzi mutinyuke mukore kandi mugane ibigo by’imari bibahe inguzanyo kuko ingwate ibonetse”.
Muri iki gikorwa cyatangiye tariki ya 23 Ukuboza2011, kikaba kirangirana na tariki 14 Mutarama 2012, abaturage bemerewe guhabwa ingwate, yabafasha kubona inguzanyo, kukigereranyo cya 50% ku bagabo no kuva kuri 50 kugeza kuri 75% ku bagore n’urubyiruko.
Umunyamabanganga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Emmanuel Hategeka, yatangarije abari bateraniye kuri Stade Regionale ya Kagali ko ubu Leta y’u Rwanda ishishikajwe no gufasha Abanyarwanda kubasha kwihangira imirimo yindi idashingiye ku buhinzi n’ubworozi gusa.
Ati:“Iyi gahunda ya ‘Hanga umurimo’, ishingiye ku cyerekezo cy’iterambere igihugu gifite. Zimwe mu ngamba rero dufite ni uguteza imbere indi mirimo itari iy’ubuhinzi gusa, dore ko nta n’ubutaka buhagije bwo gukoreramo ubuhinzi igihugu gifite”.
Hanga Umurimo, ni igikorwa cya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, MINICOM ku bufatanye n’ikigega kigamije guteza imbere imishinga mito n’iciriritse BDF.
Hamwe n’abagize inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’abakozi b’iyi minisiteri hakaba basuwe ibikorwa bya ba Rwiyemezamirimo batandukanye bakorera mu Mujyi wa Kigali, bagiye bahera ibikorwa byabo kugishoro gito cyane, cyangwa ntacyo, ariko kuri ubu bakaba bageze kubikorwa bihamabaye cyane.
Mu birori byabereye kuri Stade hanatangiwemo ubuhamya bw’abantu bagiye batinyuka gukora ntacyigaragara batangiriyeho.
Uwashimishije benshi mu bari aho Madamu Celine Uwiringiyimana w’imyaka 48, watangiranye igishoro cy’ibihumbi 200 none akaba ageze ku gishoro cya miliyoni 10 ndetse asigaye ajya no kurangura mu Bushinwa.
Mu Rwanda ibikorwa n’inganda biciriritse, birabarurirwa mu bikorwa ibihumbi 120 birenga. Hafi 10% muri byo, ni ukuvuga ibikorwa ibihumbi 12 bikaba bibarurirwa mu Karere ka nyarugenge konyine, arinaho higanje byinshi kurusha ahandi mu gihugu.


















TANGA IGITEKEREZO