Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB kiratangaza ko kigiye guhugura abahinzi b’ibirayi n’abatubuzi b’imbuto yabyo, nyuma y’aho ibirayi bikomeje kugira ikibazo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko.
Iki kigo cyatumijeho abatubuzi n’abahinzi ku wa 13 Ugushyingo basaga 30, mu rwego rwo gukemura ibibazo abo bahinzi bahura nabyo, bigira ingaruka ku musaruro n’ibiciro ku isoko.
Bamwe mu bahinzi n’abatubuzi b’imbuto y’ibirayi batangaje ko zimwe mu mpamvu zituma ibirayi bihenda biterwa ni uko RAB itabagezaho umurama w’ibirayi mu buryo bworoshye kandi ku gihe, cyane ko no kuworora bitwara igihe kiruta icyo ibirayi bisanzwe bimara mu murima.
Mu bibazo bigaragazwa indwara zifata igihingwa cy’ibirayi zirushaho kugenda ziyongera.
Abatubuzi batunzwe agatoki ko hari ubwo batanga imbuto zirwaye kuko nta mahame bagenderagaho. RAB itangaza ko igiye kujya ibakurikiranira hafi, ibagezaho amahugurwa n’imbuto ku gihe.
Umuhinzi wo mu Ntara y’Amajyaruguru ahakundaga kuva umusaruro minini w’ibirayi, avuga ko hari ubwo izuba ricana bigatuma ibirayi birumba, bagahomba kuko nta bwishingizi bw’ibihingwa nk’abandi bahinzi, banki nazo zikaba zitabaha inguzanyo.
Uwo muhinzi ati ”abahinzi bamwe benshi bacitse intege ntibagihinga ibirayi”.
N’ubwo abo bahinzi basaga n’abasaba ko Leta yabubakira ibigega byo guhunikamo kuko nabyo biri mu nzitizi bahura nazo,
Minisitiri w’Ubuhinzi, Agnes Kalibata yabwiye abahinzi ko ibibazo byinshi byagaragajwe ko aribo bakwiye kwishakamo ibisubizo bibumbira muri koperative.
Minisitiri w’ubuhinzi asaba abahinzi b’ibirayi ko gutera imbuto y’ibirayi ivuye RAB, umuyobozi utinze gutanga umurama w’imbuto akabihanirwa.
Minisitiri yemereye abahinzi ishyirwaho ry’ikigega cy’abahinzi kizabafasha, kuko ibirayi byajyaga kwera bari mu bukene.
Kugeza ubu imbuto z’ibirayi ziboneka binyuze ku batubuzi bakorana na RAB, zibarirwa kuri 2%, mu gihe abahinga ibirayi bituruka ku byo basaruye mu murima bigera ku kigero cya 89%.
Umuyobozi mukuru wa RAB yavuze ko bifuza kuziba icyo cyuho, nibura ibirayi bitangwa na RAB n’ibigo by’ubushakashatsi bikagera kuri 25% mu gihe gito kiri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO