00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikawa ya Gitesi yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa Cup of Excellence 2012

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 1 September 2012 saa 02:13
Yasuwe :

Ikawa ya Gitesi Coffee Washing Station ibarizwa mu ntara y’iburengerazuba, mu karere ka Karongi niyo yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 91,1 % mu marushanwa ya kawa y’ u Rwanda ku ateguwe nshuro ya kane mu Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi, NAEB, ifatanije n’ikigo gitegura amarushanwa ya kawa, igikorwa cyabereye mu Karere ka Gakenke mu ntara y’amajyaruguru.
Aya marushanwa ya kawa mu Rwanda ku nshuro ya kane yari yitabiriwe n’amakoperative agera (…)

Ikawa ya Gitesi Coffee Washing Station ibarizwa mu ntara y’iburengerazuba, mu karere ka Karongi niyo yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 91,1 % mu marushanwa ya kawa y’ u Rwanda ku ateguwe nshuro ya kane mu Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi, NAEB, ifatanije n’ikigo gitegura amarushanwa ya kawa, igikorwa cyabereye mu Karere ka Gakenke mu ntara y’amajyaruguru.

Aya marushanwa ya kawa mu Rwanda ku nshuro ya kane yari yitabiriwe n’amakoperative agera ku 160. Ku ikubitiro hasezerewe amakoperative 60, nyuma yo kongera gutoranywa hasigaramo agera kuri 26 ari nayo yahembwe kuri uyu wa Gatanu.

Ubundi ibigenderwaho ngo batoranye ikawa nziza mu nziza ni impumuro, uburyohe, n’uko ikawa isa.

Koperative ya Gitesi Coffee Washing Plant yo mu Ntara y’Uburengerazuba, niyo yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa Cup of Excellence, bityo ihabwa n’igikombe.

Gahigi Alex uhagarariye Koperative yabaye iya mbere yavuze ko imbaraga bashyize mu kuzamura ubwiza bwa kawa aribyo bitumye begukana umwanya wa mbere.

Umuyobozi w’ ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi NAEB, Bwana Alex Kanyankore, yavuze ko ubundi zimwe mu nshingano z’ikigo NAEB ari ukuzamura, gutunganya no kugeza ku isoko umusaruro w’ubuhinzi bwa kawa mu Rwanda, ndeste akaba abona aya marushanwa nayo ubwayo afite icyo amara ku bahinzi ba kawa mu kuzamura umusaruro n’ubwiza bwa kawa y’u Rwanda.

Abafashe ijambo bose barimo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, bashishikarije abahinzi gukomeza kuzamura umusaruro wa kawa mu Rwanda, no gukomeza guharanira ko ikomeza kuba ku isonga no ku rwego mpuzamahanga.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ari nawe wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, bwana Erneste Ruzindaza, yavuze ko n’ubwo hari byinshi byo kwishimira bimaze kugerwaho mu buhinzi bwa kawa mu Rwanda, ngo urugendo ruracyari rurerure mu kongera ubuso, umusaruro n’ubwiza bw’igihingwa cya kawa mu Rwanda, bityo anashishikariza abataritabiriye iri rushanwa ko ubutaha bashyiramo intege kuko aha ariho umuhinzi abonera intege nke afite n’aho yashyira imbaraga mu kuzamura ubwiza n’umusaruro wa kawa ye.

Ikawa y’ u Rwanda yavuye kuri miliyoni mirongo itatu n’eshanu z’amadolari yinjizaga mu mwaka wa 2007, ubu igeze kuri milliyoni zisaga 78 z’amadorari yinjije muri uyu mwaka, hakaba hari umuhigo ko mu gihe kiri imbere izaba yinjiza milliyoni 157 z’amadorari ku mwaka.

Orinfor


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages