00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya Kigali yatangiye kugaba amashami ikoresheje imodoka

Yanditswe na

Tuyishimire Constantin

Kuya 25 September 2012 saa 07:41
Yasuwe :

Banki ya Kigali (BK) igiye kurushaho kongera umubare w’abakiriya ku bantu batuye mu bice by’icyaro hakoreshejwe imodoka zifite ubushobozi bwo gukoreshwa mu kubitsa, kubikuza no gufungura konti nshya, aho buri ntara n’Umujyi wa Kigali byagiye bigenerwa imodoka imwe.
Masumbuko Patric, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri BK. Atangiza iyi gahunda ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Nzeri 2012, yatangaje ko izi modoka zatanzwe zizakoreshwa muri gahunda yo kwegereza abaturage serivisi (…)

Banki ya Kigali (BK) igiye kurushaho kongera umubare w’abakiriya ku bantu batuye mu bice by’icyaro hakoreshejwe imodoka zifite ubushobozi bwo gukoreshwa mu kubitsa, kubikuza no gufungura konti nshya, aho buri ntara n’Umujyi wa Kigali byagiye bigenerwa imodoka imwe.

Masumbuko Patric, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri BK. Atangiza iyi gahunda ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Nzeri 2012, yatangaje ko izi modoka zatanzwe zizakoreshwa muri gahunda yo kwegereza abaturage serivisi zisanzwe za Banki ya Kigali, zizaba zikora ibyo banki ikora, nko kubitsa no kubikuza amafaranga, gukoresha ikarita ya ATM, uburyo bwo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe telefoni (Mobile Banking), no kuba umuntu yafunguza konti nshya uko bisanzwe.

Masumbuko yakomeje atangaza ko izi modoka zizakoreshwa cyane mu duce amashami ya BK atarageragamo, kugira ngo imibereho y’Abanyarwanda itere imbere, bitabira kugana amabanki no gufata inguzanyo, kuko bigaragara ko 40% babyo aribo bitabiriye igikorwa cyo gufunguza amakonti mu mabanki.

Imodoka 5 zo mu bwoko bwa Voltz Wagon zatanzwe, zashyikirijwe abahagarariye BK mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali.

Mu ntara y’Amajyaruguru imodoka izajya i Musanze, mu Majyepfo, ijye mu Karere ka Huye, i Burasirazuba ijya mu Karere ka Kayonza, n’aho I Burengerazuba ijye mu Karere ka Rusizi.

Iyi gahunda yo gutanga izi modoka izakomeza, hagamijwe kuzikwirakwiza mu turere twose, dore ko BK yatangiye ibikorwa byo kubaka amashami yayo mu byaro, kuko hamaze kubakwa amashami agera kuri 12 mu gihugu hose.

Buri modoka yatanzwe ifite agaciro ka ibihumbi mirongo itandatu by’amadolari, ni ukuvuga asaga miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages