00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu abacuruza Me2U n’amakarita mu muhanda batirukanwa

Yanditswe na

Nsabimana Jean d’Amour

Kuya 22 January 2012 saa 12:58
Yasuwe :

Hashize igihe inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zirukana abantu bacururiza ku mihanda zibasaba kugana amasoko asanzwe, gusa benshi usanga bibaza impamvu hari abatirukanwa kandi nabo bakorera ubucuruzi mu mihanda. Muri bo abatungwa agatoki ni abacuruza ibijyanye n’itumanaho nk’amakarita ya telefone na Me2u.
Nyirahabimana Joseline ni umwe mu bacuruza Me2u n’amakarita bya Tigo; yasobanuye ko bajyaga birukanwa nk’abandi nyuma bikaza guhagarara. Ati " Babanje kujya badufatanya n’abo bose (…)

Hashize igihe inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zirukana abantu bacururiza ku mihanda zibasaba kugana amasoko asanzwe, gusa benshi usanga bibaza impamvu hari abatirukanwa kandi nabo bakorera ubucuruzi mu mihanda. Muri bo abatungwa agatoki ni abacuruza ibijyanye n’itumanaho nk’amakarita ya telefone na Me2u.

Nyirahabimana Joseline ni umwe mu bacuruza Me2u n’amakarita bya Tigo; yasobanuye ko bajyaga birukanwa nk’abandi nyuma bikaza guhagarara. Ati " Babanje kujya badufatanya n’abo bose bakatwirukana ; nyuma ubanza ubuyobozi bwa Tigo ahari bwaragiye kutuvuganira kuko ubu batakitwirukaho."

Yerekana umwambaro mpuzankano (uniform) bambara ndetse n’umutaka wo kugamamo izuba, yagize ati " Mbere twakoraga mu kavuyo twiruka mu mihanda ariko nyuma aho duherewe ibi bikoresho badusabye kuzajya tubikoresha uko bikwiye ; nyuma y’aho polisi ntiyongeye kutwirukaho."

Nyuma yo kumva uwo mucuruzi, IGIHE.com yegereye Ntakirutimana Jean Damascène ucuruza Me2u za MTN nawe agira icyo adutangariza.

Yagize ati " Bajyaga batubuza gucururiza ku mihanda nk’abandi bose ariko nyuma MTN yaratuvuganiye ihita iduha n’ibyangombwa bituranga nk’uyu mutaka ureba ndimo ndetse n’ikarita iranga umucuruzi bakorana.”

Yongeyeho ko ubu bafite uburenganzira bwose, n’iyo yaba umuyobozi abasabye ikarita ari mu modoka bayimushyira nta kibazo.

Mu kwifuza kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho, Kalisa Pierre, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe Imibereho Myiza yavuze ko aba bacuruzi bashyizwe mu mashyirahamwe banahabwa ibyemezo bibaranga.

Yagize ati: “Abadafite amashyirahamwe ntaho batandukaniye n’abandi birirwa birukanwa n’inzego z’umutekano kuko bateza akavuyo; abari mu mashyirahamwe ni bamwe usanga bari mu mitaka kuko ari naho bagomba kubarizwa nta kujarajara.”

Mu gushaka kuvugana n’ubuyobozi bwa polisi ntibyadushobokeye kuko abayobozi bigaragara ko bari bahuze.

Abantu bakaba bibaza ibi nyuma y’aho polisi idashaka na gato abantu bacururiza mu mihanda kuko batezamo akavuyo n’umutekano muke kandi abacuruzi bose bakaba bagomba kubarizwa mu masoko rusange.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages