Mu gihe benshi bamenyereye ko inyanya zerera amezi atatu, nyuma yo gusarura zikarandurwa, Koperative Abeza b’indatwa yo mu murenge wa Mukarange mu mudugudu w’Indatwa, Umurenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza, ifite inyanya zimaze amezi umunani zisarurwa, zikaba zimaze kubinjiriza miliyoni zigera kuri eshatu.
Nk’uko bitangazwa na Uwicyeza Vestina ukuriye iri shyirahamwe, ngo bahinze izi nyanya mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2011; batangiye gusarura muri Werurwe ubu bakaba bagisarura.
Yagize ati “Iyi mbuto yitwa Anna ibasha kwera igihe kirekire iyo yitaweho, twagize amahirwe yo gukorana na Miki umukorerabushake watanzwe na JICA, azi cyane ubuhinzi bw’imboga kuko abona indwara mbere y’uko twe tuyibona, akanaturangira imiti myiza; bituma n’ubu tugisarura izi nyanya."
Ngo bamaze gusarura toni eshanu n’ibiro 870 ku buso bungana na metero 45, kilogarama imwe ikaba igura amafaranga 400. Nga amafaranga bamaze gukura muri uyu murima, yose hamwe ni miliyoni zigera kuri eshatu.
Nyamara n’ubwo ubuhinzi bw’izi nyanya bwungura ababukora bitewe n’umusaruro butanga, bugaragara nk’ubusaba amikoro ahambaye.
Zihingwa mu murima usakaye (Green house) kuko zizirana n’imvura. Inzu iri shyirahamwe rikoreramo bavuga ko ifite agaciro ka miliyoni 7 ikaba ari inkunga ya Imbuto Foundation, umurama w’iyi mbuto ukaba ugura amafaranga 32.000 ku kilo.
Iradukunda Emmanuel ushinzwe iyamamazabuhinzi muri iryo shyirahamwe, avuga ko bitashobokera buri wese kuko ari ubuhinzi busaba amikoro. Gusa akangurira abantu kwibumbira mu mashyirahamwe ngo bahuze ubushobozi.
Koperative Abeza b’Indatwa igizwe n’abanyamuryango 30 harimo abagabo batatu gusa. Kuba higanjemo abagore ngo bigendanye n’uko uwo mudugudu urimo abapfakazi benshi, kandi batangiye ari itorero ribyina abagabo batiyumvagamo.



















TANGA IGITEKEREZO