00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyerezwa ry’Imari ya Leta ryikubye inshuro 8 mu myaka 2

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 June 2012 saa 07:56
Yasuwe :

Indwara zibasira imari n’umutungo bya Leta hari izisa n’izabaye karande. Bamwe mu Bashinga mategeko mu Rwanda, bemeza ko bakwiye kubanza kumenya imiterere yazo ngo batange imiti bazi icyo bavura. Inyerezwa ryonyine ryikubye inshuro umunani mu myaka ibiri ikurikirana , kuva kuri miliyoni 81 z’Amafaranga y’u Rwanda kugera hafi kuri 628.
Nk’ibyatangiye kuba umuco, hashize imyaka itari munsi y’itatu, mbere y’itangira ry’umwaka mushya w’ingengo y’imari, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (…)

Indwara zibasira imari n’umutungo bya Leta hari izisa n’izabaye karande. Bamwe mu Bashinga mategeko mu Rwanda, bemeza ko bakwiye kubanza kumenya imiterere yazo ngo batange imiti bazi icyo bavura. Inyerezwa ryonyine ryikubye inshuro umunani mu myaka ibiri ikurikirana , kuva kuri miliyoni 81 z’Amafaranga y’u Rwanda kugera hafi kuri 628.

Nk’ibyatangiye kuba umuco, hashize imyaka itari munsi y’itatu, mbere y’itangira ry’umwaka mushya w’ingengo y’imari, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko, ku wa 22 Kamena 2012 raporo y’umwaka wa 2010-2011.

Igenzura ryakozwe mu nzego 106 muri 331 zigaragara mu ifoto y’umutungo wa Leta, amakosa mu kutubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umutungo yongeye kugaruka.

Kutandika mu bitabo by’ibaruramari imyenda Leta ifitiwe n’iyo ikwiye kwishyurwa, isesagura rikorwa n’abashinzwe imicungire y’ibya rubanda, amakosa mu mitangire y’amasoko, kutubahiriza amategeko y’itangwa ry’imisoro, inyerezwa n’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta, ni amwe mu makosa arenga 30 yagaragajwe mu igenzura ryakozwe ku ikoreshwa y’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2011.

Dore bimwe Obadiah Biraro,Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yagaragarije Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko iteranye : frw 5.483.707.461 n’amadolari 119.980 Leta igomba kwishyura ntiyanditswe mu bitabo by’ibaruramari , kimwe n’umwenda Leta ifitiwe ungana na frw 4.805.022.899 nawo utagira aho uboneka muri bene ibyo bitabo. Mu yandi makosa arimo za miliyari, bitagaragazwa neza ugomba kwishyurwa n’ayerekanwa ko agomba kwishyurwa Leta hatagaragazwa impamvu yishyurwa.

Akayabo ka miliyari zibarirwa mu icumi zakoreshejwe nta nyandiko n’imwe hamwe n’ayakoreshejwe inyandiko zidahagije. Isesagura risanzwe ryiyerekana buri mwaka, kuva mu mwaka wa 1999, umwaka wa 2010-2011 ntaho ryagiye. Frw 1.612.460.075 yakoreshejwe n’inzego 31 za Leta mu buryo bw’isesagura. Iri sesagura rishingiye cyane kutuzuza inshingano z’abatarishyuriye ku gihe imisoro Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro ( RRA).

“Inyerezwa ry’amafaranga ririyongera cyane hakoreshejwe kubikuza amafaranga, hakoreshejwe kwigana imikono ndetse no kunyereza amafaranga n’ibikoresho. Twabashije kubona amafaranga yanyerejwe agera ku frw 627.700.561.” Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, abyerekana agereranya n’uko byari bihagaze mu mwaka ubanziriza uwarangiye mu mpera za Kamena 2011. Aya ariko ntihabariwemo ibikoresho byarigishijwe ariko bitahawe agaciro katazwi uko kangana.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2009-2010, ingeso yo kunyereza yari yakoze ku mafaranga ya rubanda angana na frw 81.000.000 n’amadolari y’Abanyamerika 57.300.

Ibibazo byibazwa n’abashinga mategeko bihora ari bimwe, bamwe muri bo barabyemeza bakibaza igihe bizahindukira. Nyuma yo kunyura mu isesengura rye, mu mibare itari myinshi, depite Alfred Kayiranga Rwasa, ati “amagambo duhora tuvuga ni amwe, imyanzuro dutanga ni imwe, ariko ibihinduka ni bike!” Hakorwa iki? Ikibazo kuri iyi ntumwa ya rubanda isubiza mu ijambo yafashe, yerakana ibyakorwa. Guha inshingano Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’igihugu (PAC) kuba yasesengura bike, hakagira ikimenyekana ariko gifite aho kivuye.

Depite Kayiranga Rwasa ubona ko amakosa yo gukoresha nabi umutungo wa Leta byabaye nk’indwara, dore uko abibona “ Tumenye indwara twavura iyo tuzi.” Yongeraho ko bigomba guhinduka.

Ibura ry’impapuro zisobanura imikoreshereze y’amafaranga ya Leta, zikaboneka nyuma y’igihe kirekire kitangana ku nzego zitandukanye, agaciro zihabwa n’Ibiro Bikuru by’Umugenzuzi wa Leta kimwe n’inzego z’ubutabera, umuvuguruza w’uru rwego uwo ari we, biribazwa na Depite Mporanyi usa n’uwaguye mu kantu, yibaza uko uru rwego rufatwa nyuma yo kuba umwere k’uwaba yarakurikiranywe n’inzego z’ubutabera, kandi akezwa na za mpapuro zabonetse nyuma y’imyaka n’imyaniko.

Niba raporo z’imikoreshereze y’imari ya Leta mu nzego zayo ziba zagejejwe muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, kugeza ku wa 30 Kamena ( itariki ya nyuma y’umwaka w’ingengo y’imari), mu minsi 15 ikurikira, Minisiteri igakomatanya izo raporo zigaragaza neza uwo mwaka uko umutungo wa Leta uhagaze,kugeza ku wa 30 Nzeri bitarenze i saa kumi n’imwe z’umugoroba inyandiko ikusanijwe ikemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, abakozi b’Ibiro by’Umugenzuzi w’Imari ya Leta bakora igenzura mu kigo mu gihe cy’amezi abiri, na mbere yo gukora raporo agategereza ibyongerwaho n’abagenzuwe, izi mpapuro ziba zarazindukiye he?

Igihe zibonekera ziboneka he nyuma ya kiriya gihe cyose? Minisiteri ihabwa raporo bwa mbere n’izitangwa buri kwezi, nta nyandiko ziba zibisobanura. Ibi bibazo byibazwa n’umwe mu ntumwa za rubanda nyuma y’itangwa rya raporo, imbere y’abashinga mategeko bagombye kuba barenga ijana.

Inkuru ya Izuba Rirashe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages