Minisiteri y’Ibikorwaremezo izakwiza iteganyagihe mu by’ubuhinzi (Agro-Meteo) mu gihugu hose, mu rwego rwo gufasha abahinzi mu kumenya ibihe bijyanye n’iby’ubuhinzi n’ubworozi.
Mu kiganiro na IGIHE, John Ntaganda Semafara, ushinzwe iteganyagihe mu kigo gishinzwe iteganyagihe cya Minisiteri y’ibikorwaremezo, yadutangarije ko kuri ubu hari sitasiyo 12 zikora, habura izindi 18.
Akomeza atangaza ko izo 18 na zo zirimo gutegurwa, ababishinzwe barabonetse bazakurikirana imirimo n’ibikorwa byazo. Ati ”bizafasha mu kugenzura ibipimo by’ubuhinzi n’ iby’ ubworozi.”
Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe ”Meteo Rwanda” gitangaza ko buri karere kazaba gafite ishami rishinzwe iteganyagihe mu by’ubuhinzi.
Kugeza ubu ishami ry’iteganyagihe rifite andi mashami 72 ashinzwe ibihe na 71 ashinzwe imigwire y’imvura mu gihugu.
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyanyagihe gitangaza ko amashami ya Agro-Meteo azafasha abanyarwanda kumenya ibihe, bagakora imirimo yabo y’ubuhinzi inoze, bizanafasha iki kigo gutangaza amakuru nyayo mu by’ubuhinzi n’ubworozi.



















TANGA IGITEKEREZO