00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanimba yasabye ibigo bya Leta kujya bihiga ibyo bifitiye ubushobozi

Yanditswe na

Teddy Kamanzi

Kuya 9 October 2012 saa 11:54
Yasuwe :

Mu nama ihuza inzengo za Leta n’abafatanyabikorwa cyane cyane abaterankunga n’Urugaga rw’abikorera irebera hamwe ko ingamba zateza imbere ubukungu bw’u Rwanda biyemeje zagezweho, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yasabye ibigo bya Leta kujya bahiga ibyo bafitiye ubushobozi.
Kanimba Francois, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, yavuze ko u Rwanda rumaze kugera ku rwego rushimishije ku mihigo bari barahize kuva muri Nyakanga 2011 kugeza muri Kamena 2012, kuko bagiye hejuru y’ibyo bari (…)

Mu nama ihuza inzengo za Leta n’abafatanyabikorwa cyane cyane abaterankunga n’Urugaga rw’abikorera irebera hamwe ko ingamba zateza imbere ubukungu bw’u Rwanda biyemeje zagezweho, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yasabye ibigo bya Leta kujya bahiga ibyo bafitiye ubushobozi.

Kanimba Francois, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, yavuze ko u Rwanda rumaze kugera ku rwego rushimishije ku mihigo bari barahize kuva muri Nyakanga 2011 kugeza muri Kamena 2012, kuko bagiye hejuru y’ibyo bari barahize. Minisitiri ahamya ko n’igipimo mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda cyazamutse.

Kanimba yatangaje ko uretse kuba barakoze neza ntawakwirengagiza ko hari ibitarangiriye ku gihe, bitewe n’uburyo igenamigambi rya bamwe birengagije ubushobozi bw’abakozi babo.

Ibi bikorwa bidindira, Kanimba yatangaje ko baba barabyiyemeje kubikora ntibabigereho, barangiza bakabiha abashoramari kubishyira mu bikrwa, n’abo bashoramari babihawe ugasanga batabirangirije ku gihe biyemeje.

Kanimba yasabye abari mu nama kujya bitwararika mu mihigo yabo, bakajya bahiga ibyo bafitiye ubushobozi.

Mu nyigo y’abashoramari b’abanyamahanga uburyo babona imikorere y’u Rwanda ibafasha, hifashishijwe umuryango mpuzamahanga ushinzwe gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kugera ku iterambere (UNCTAD), mu iperereza wakoze wasanze imikorere yo mu Rwanda ishimishije ariko hakagaragaramo ingorane mu mikoranire hagati y’inzego za serivisi za Leta n’abashoramari, mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo mu gihe bamaze kwiyandikisha.

Ikindi kibazo cyatahuwe ni ikibazo cyo kubona ubutaka rimwe na rimwe abashoramari bakijujutira imikoranire yabo n’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu kubona imibare ifatika ibafasha kurangiza neza ubucuruzi bwabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages