Ikigo Cyo Kongera Ubushobozi n’Ubumenyi Abikorera Bato n’Abaciriritse(Competence Center For Small &Mediuim Entreprises)mu rurimi rw’icyongereza cyatangiye guhugura no guha ubumenyi abaturage batuye icyaro mu murenge wa Kanzenze ho mu karere ka Rubavu, kugira ngo bazamure imibereho yabo bakoresheje ubushobozi bifitemo.
Gufasha abantu kwagura ubwenge mu mishinga asanganywe,kubigisha guhitamo, kubashyishikariza imicungire myiza y’ imishinga yabo no kumenya intego bafite mu bucuruzi buciriritse no kubakangurira gucuruza no gutanga serivisi nziza kandi byihuse(marketing) ni bimwe mu byo CC+SME(Competence Center For Small &Mediuim Entreprises) imaze guhugura kuva yashingwa ku mugaragaro muri Werurwe 2012.
Umuhuzabikorwa iki kigo,Usabyimbabazi Euphrasie yatangirije IGIHE ko
mu rwego rwo guherekeza abahuguwe mu bikorwa byabo ikigo akorera gisanzwe gikorera ubuvugizi abahuguwe kugirango babone inguzanyo.
Ibyo bikazashoboka mu minsi itarambiranye kuko Equity Bank na Mocro-Finance Amasezerano bimaze kwemeza guha abo bahuguwe inguzanyo babarizwa mu matsinda y’abakorana banaziranye.
Madamu Usabyimbabazi yakomeje agira ati:”Twizera ko ubushobozi bubonetse twazashinga ikigega cy’imari kugira ngo abantu twahuguye babone inguzanyo bityo dukurikikirane imikorere yabo.
Iki kigo kimaze guhugura abantu basaga 100 ku buryo batangiye kwibonamo umusaruro kirateganya kongera guhugura abagera kuri 200 hagati muri Nzeli 2012.
Nubwo CC+SME ifite icyicaro mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanzenze Akagali ka kabari icyo kigo kirifuza gukomeza kwagura amarembo mu turere twa Nyabihu na Rutsiro.
Hejuru ku ifoto: Umuhuzabikorwa wa CC+SME,Usabyimbabazi Euphrasie



















TANGA IGITEKEREZO