Muri uku kwezi kwa Nyakanga Banki y’Abanyakenya ya KCB yafunguye ku mugaragaro gahunda yise “ KCB Urugo rwawe Developer’s Club” izafasha abanyamuryango kubona inguzanyo zikoreshwa mu bikorwa bw’ ubwubatsi.
Maurice K Toroitich Umuyobozi mukuru wa Banki y’Abanyakenya ya KCB mu Rwanda yavuze ko kugeza ubu KCB imaze kugera ku ntera ishimishije mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abayigana kugera ku iterambere.
Yasobanuye ko “ KCB Urugo rwawe Developer’s Club” izafasha abanyamuryango kubona amafara yo gukoresha mu bikorwa by’ ubwubatsi bityo bikazanafasha Umujyi gutera imbere hamwe n’utundi duce ibikorwa bizakorerwamo.
Yagize ati” Dutanga 90% mu banyamuryango bashaka kubaka amazu.Turi mu ntangiriro z’iyi gahunda twizeye ko izatanga umusaruro cyane cyane mu iterambere ry’ umujyi.
Yavuze ko miliyoni zisaga 18 z’amadorari ari zo zakoreshejwe muri gahunda ya KCB Developer’s Club” isanzwe ikorera mu bihugu byo mu karere birimo Uganda, na Kenya , aho yabashije kubaka zimwe mu nyubako zirimo “Lenana Forest Apartement” yatawaye akayabo ka miliyoni 10 z’amadorari y’amerika, “Jaconda Gardens” , “Ocean Eleven” n’ izindi nyubako.
Mu gihugu cya Kenya “KCB Developer’s Club” ifite abanyamuryango 36, muri Uganda ifite 8, mu Rwanda umunyamuryango wa mbere wagiye muri iyi club ni Rwanamiza Antoinne uhagarire ikigo cy’ ubwubatsi cya EliteAfrica.
Biteganyijwe ko abanyamuryango bo mu Rwanda baziyongera bagasaga 42.
Rwanamiza Antoinne yagize ati” Maze kumenya ibyiza byo kuba umunyamuryango, nahise ninjira muri gahunda ya KCB urugo rwawe ntatindiganyije, nishyuye amafaranga ibihumbi 82 frw kugira ngo mbe umunyamuryango wigenga “ Individuel” kuko hari ibyiciro bibiri by’abanyamuryango.
Yagize ati” Kuva aho Igihugu cyashishikarije abantu gukorera mu makoperative byatumye gitera imbere, n’ibi ni kimwe iyo abantu bashyize hamwe bibafasha kungurana ibitekerezo no gukorera hamwe.Umubare w’abashaka amazu ino ni munini, niyo mpamvu n’abagomba kuyubaka bagomba gushyira hamwe”.
Avuga ko baramutse bagiye hamwe ari nk’abubatsi 10 byafasha gukemura ibibazo byihuse kurusha uko umuntu kugiti cye yakora ukwe”. Yavuze ko “KCB Urugo rwawe Developer’s Club” ifite iyo ntego bikazabafasha kubona amafaranga yo gukoresha mu bwubatsi no kugura ibikoresho ”.
Amafaranga atangwa muri iyi gahunda ya “KCB Urugo rwawe Developer’s Club” yishyurwa mu gihe cy’imyaka 20 hishyurwa 16% mu gihe giteganyijwe mu kwishyura.
“KCB Developer’s Club” imaze kugira abanyamuryango basaga 120 muri rusange, ikaba iteganya gukomeza kongera umubare w’abanyamuryango mu bihugu by’akarer e k’Afurika y’Uburasirazuba by’ umwihariko mu Rwanda kuko yasanze ari kimwe mu bihugu byihutisha ibikorwa by’ iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO