Kuva kwita amazina imihanda yo mu mujyi wa Kigali byatangizwa ku ya 13 Kanama 2012, bamwe mu bakoresha iyi mihanda basobanukiwe uburyo bwo kuyikoresha ariko abandi biracyababera urujijo.
Mu kiganiro na bamwe mu bakoresha imihanda abashimye inyito nshya z’imihanda. Karamage Paul, ati “ njye rwose nta kibazo mbona mu nyito y’imihanda kuko nakunze kugenda henshi mu bihugu, cyane cyane ku mugabane w’u Burayi mbona kiriya gikorwa nta ko gisa.”
Ku rundi ruhande ariko, Nyangezi Martin , utwara moto, ati “N’ubwo uyu mujyi nywukoreramo kenshi kandi nywumenyereye, rwose sinabeshya ngo nabasha kujya kuzana cyangwa kujyana umukiliya aho andangiye nkoresheje ziriya mpine z’ibyapa.”
Rurangwa Jean Claude ushinzwe ishami ryo gutwara ibintu n’abantu n’umutekano wo mu muhanda mu mujyi wa Kigali, avuga ko hakiri abafite imbogamizi zo gusoma amazina y’imihanda, bamwe bitewe n’uko batazi gusoma, ariko abandi bo ari uko badafite umuco wo gusoma.
Byari biteganyijwe ko kwita amazina imihanda byagombaga kurangira mu mezi atatu ariko ntibyashoboka nk’uko Rurangwa abitangaza agira ati “ntabwo byashobotse kuko twahuye n’imbogamizi cyane cyane izishingiye ku kuba hari amazina yari yahawe imihanda imwe n’imwe bidakurikije uko ikurikirana neza.”
Akomeza avuga ko nyuma y’icyiciro cya mbere cyo kwita amazina imihanda hazakurikiraho gushyira inimero ku nzu ziri mu mujyi wa Kigali, bikazatangira muri Mutarama 2013.



















TANGA IGITEKEREZO