00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimihurura: Bishyize hamwe bubaka ibiro by’utugari

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 15 February 2013 saa 07:24
Yasuwe :

Abaturage bo mu tugari twa Kamukina na Kimihurura mu Murenge wa Kimihurura, bujuje inzu zizajya zikorerwamo n’abayobozi b’utugari kuri miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubwo batahaga izi nzu ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’Amajyambere Munara Jean Claude yavuze ko iki ari ikimenyetso kigaragaza ko Abanyarwanda bamaze kumenya uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.
Umuyobozi w’Umurenge wa Kimihurura Mapambano (…)

Abaturage bo mu tugari twa Kamukina na Kimihurura mu Murenge wa Kimihurura, bujuje inzu zizajya zikorerwamo n’abayobozi b’utugari kuri miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo batahaga izi nzu ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’Amajyambere Munara Jean Claude yavuze ko iki ari ikimenyetso kigaragaza ko Abanyarwanda bamaze kumenya uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kimihurura Mapambano Nyiridandi, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko kugira ngo bagere ku ntego byaturutse ku gushyira hamwe bakicara bakaganira bagafata umwanzuro w’icyo bagiye gukora.

Mapambano yavuze ko kandi ibyo bateganyije gukora atari ibi gusa, kuko ngo ubu bagiye gutangira gushyira amatara ku mihanda kugira ngo Umurenge wa Kimihurura igire umucyo.

Umurenge wa Kimihurura ugizwe n’utugari dutatu, twose tukaba twaramaze kwiyubakira aho dukorera.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages