Mu gihe abantu bishyira hamwe ngo babashe kwiteza imbere bafatanije, abibumbiye muri Koperative COPCOM iherereye mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Gisozi barishimira ko babonye umufatanyabikorwa ugiye kubafasha mu rwego kugirango koperative irusheho gutera imbere.
Banki y’Abaturage yu Rwanda niyo yabaye umufatanyabikorwa wa koperative COPCOM, mu rwego rwo kuyiha inguzanyo kugira ngo ibashe kwiyubakira inzu zubucuruzi zigendanye n’igihe.
Ibi copcom ikaba yarabishyize mu bikorwa ishingiye kuri gahunda zitandukanye za Leta, cyane cyane icyerekezo cy’iterambere kizwi ku izina rya Vision 2020, yabonye ko ari ngombwa guteza imbere abanyamuryango bayo ibavana mu mikorere y’akajagari ibashyira ahantu heza hagendanye n’icyerekezo.
Mu nama y’inteko rusange idasanzwe yabagize copcom yo kuwa 20 Gicurasi 2012 nibwo abanyamuryango bahawe amakuru y’aho igikorwa cyo gukorana n’amabanki kigeze, bakaba barasobanuriwe uburyo bazagezwaho inguzanyo na Banki y’Abaturage y’u Rwanda ingana na miriyari ibyiri nibihumbi Magana ane na mirongo itanu.
Karemera Fiston umuyobozi wa Banki y’Abaturage ishami rya Nyamirambo, yavuze ko kugira ngo bakorane neza na Koperative COPCOM yababwiye ko uburyo bwose bazashaka bazoroherezwa mu buryo bwo kwishyura inguzanyo bagiye guhabwa, aha yagize ati:’’ Uburyo bwose mushaka ko mwazatwishyuramo tuzabwemera’’.
Ndahumba Emile Umuyobozi Mukuru wa Koperative avuga ko mu nama yabo bari bari kumurikira abanyamuryango uburyo bazakoresha inguzanyo bagiye guhabwa na Banki, kuganira aho igikorwa cyo gutanga amasoko yo kubaka ibiro kigeze no kubasobanurira aho igikorwa cya cyamunara cy’amazu ashaje abanyamuryango ba COPCOM bari basanzwe bakoreramo kigeze.



















TANGA IGITEKEREZO