Mu murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, abanyamuryango ba koperative COABAMU ihinga inanasi kuri hegitari 252 barishimira ko guhuza ubutaka byatumye buri munyamuryango abona amafaranga atari munsi ya miliyoni ku mwaka nyamara mbere nta na make babonaga.
Uwimana Jean Paul, ni umunyamuryango wa COABAMU. Avuga ko kuba barahuje ubutaka bagahinga igihingwa cy’inanasi byabagiriye akamaro kanini cyane, kuko ngo byatumye abanyamuryango bagera 118 bagerwaho n’ibyiza bituruka ku musaruro.
Ati « Nkanjye mu mafaranga nakuyemo nabashije kwigurira moto, kugura andi masambu, naguzemo inka ndetse mvugurura inzu yanjye. Urumva ko ibikorwa byose nakoze birenze miliyoni!”
Hategekimana Ignace, perezida wa COABAMU, avuga ko abanyamuryango bose bagerwaho n’amafaranga ava mu guhinga inanasi, kuko ngo buri munyamuryango abasha kubona amafaranga ibihumbi 100.000 y’u Rwanda ku kwezi. Ikindi ni uko buri wese afunguza konti muri SACCO, amafaranga ye akayasangaho igihe cyo kugabana ibyavuye mu musaruro.
Ati « Hari umukozi utinjiza ibihumbi ijana ku kwezi mu gihe twebwe buri munyamuryango ayagezamo ndetse akanayarenza. Ibi wabinganya iki?”
Inanazi zabo bazigurisha ku ruganda rukora imitobe, imwe ikagurwa amafaranga 120. Umunyamuryango wa koperative ahabwa amafaranga 80, 40 asigaye akajya mu isanduku ya koperative.
Abagize iyi koperative bavuga ko guhuza ubutaka no kwibumbira mu mashyirahamwe mu murenge wabo byabaye nk’ihame, kuko abaturage bose bamaze gucengerwa n’ibyiza byabyo n’inyungu ziva mu byo baba bahinze.



















TANGA IGITEKEREZO