00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku isabukuru y’imyaka 45, BRD ishishikajwe no kukemura ikibazo cy’imiturire

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 3 August 2012 saa 08:52
Yasuwe :

“Ikibazo cy’imiturire gihangayikije abantu benshi. Niyo mpamvu twagihagurukiye dufatanije n’izindi nzego zikireba kugirango tugishakire igisubizo kirambye mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage’’.
Ibyo ni bimwe mu bitangazwa na Kayonga Jacques, Umuyobozi Mukuru wa Banki y‘u Rwanda Itsura Amajyambere BRD (Banque Rwandaise de Développement), mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabereye ku ngoro ikoreramo hano i Kigali kuwa kane, tariki ya 2 Kanama 2012.
Banki y‘u Rwanda Itsura (…)

“Ikibazo cy’imiturire gihangayikije abantu benshi. Niyo mpamvu twagihagurukiye dufatanije n’izindi nzego zikireba kugirango tugishakire igisubizo kirambye mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage’’.

Ibyo ni bimwe mu bitangazwa na Kayonga Jacques, Umuyobozi Mukuru wa Banki y‘u Rwanda Itsura Amajyambere BRD (Banque Rwandaise de Développement), mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabereye ku ngoro ikoreramo hano i Kigali kuwa kane, tariki ya 2 Kanama 2012.

Banki y‘u Rwanda Itsura Amajyambere BRD (yashinzwe na Leta y’u Rwanda mu mwaka w’i 1967 ifite inshingano zo kuzamura ubukungu bw’igihugu cyane cyane ishingiye guteza imbere ubuhinzi n’imishinga iciriritse ikorerwa abaturage.

Kayonga Jacques avuga ko ubu BRD ihagaze neza, kandi ikomeje gahunda yayo yo gutanga inguzanyo mu bwubatsi, mu buhinzi , mu bigo by’imari iciriritse, imishinga mito n’iminini ndetse no gufasha abaturage kwiga imishinga no kuyikurikirana.

Nk’uko akomeza abitangaza, imyaka 45 ishize BRD yishyura neza inguzanyo ivana mu yandi ma Banki akomeye, kandi kugeza ubu ishobora kuyishyura nta ngorane. Ibi nibyo bituma igirirwa icyizere cyo kubona izindi nguzanyo. Kayonga avuga ko BRD ihura n’imbogamizi yo kutabona amafaranga uko iyifuza, ariko ngo ntibiyibuza kuzuza inshingano zayo.

Kayonga Jacques avuga ko kuba isi ikomeje kuhungabanywa n’ikibazo cy’ubukungu, BRD nayo ihura n’icyo kibazo kuko umusaruro w’umuturage utazamuka uko bikwiye, ibi bigatuma abafata inguzanyo batinda kwishyura. Abambura bo ariko amategeko ubu yagiyeho yo kubakurikirana.

Mu rwego rwo kwegera Abaturage baciriritse, BRD ibinyujije mu bigo by’imari iciriritse nka SACCO n’izindi ishoramo imari kugirango ibashe kugera ku muturage wo hasi.

Robert Runazi, Umuyobozi Mukuru w’Uruganda runtunganya ibikomokka ku gihingwa cy’umwumbati, avuga ko BRD mu bindi bikorwa ifite, hari uguteza imbere umusaruro w’umyumbati. Niyo mpamvu ubu hashinzwe uruganda rutunganya ibikomoka ku mwumbati ruri mu Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Kuva mu mezi atatu n’igice uru ruganda rutangiye imirimo, ubu rushobora gutunganya toni 6 ku isaha bivuze ko ku munsi rwakira byibura toni 60 z’imyumbatsi mibisi.

Kalisa Prossie, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwamamaza ibikorwa bya BRD, avuga ko muri iki gihe cy’isabukuru y’imyaka 45, iyi Banki ikomeje gukora ibikorwa byo kwegera abafatanyabikorwa.

Akomeza avuga ko batangiye gahunda yo gusuzuma neza imikorere y’iyi Banki, Bisuzuma ubwabo, igihe kikaba kigeze ko ibikorwa byayo bishyirwa ahagaraga mu buryo bwimbitse.

BRD yungutse imbaraga kuko yahujwe n’iyahoze ari Banki y’Imiturire (Banque de l’Habitat), ubu ifite umutungo ugera kuri miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda, imari nshingiro ya miliyari 8 kandi imaze gutanga inguzanyo zizaga miliyari 80 z’amafaranga y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages