00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yasabye ko abaciriritse bazirikanwa mu iyubakwa ry’imijyi

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 26 September 2012 saa 01:29
Yasuwe :

Ubwo yasuraga Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa Gatatu Minisitiri w’Intebe yasabye abayobozi kudahutaza abafite ubushobozi buciriritse igihe habayeho gukura k’umujyi, avuga ko kandi inyubako zitajya zikubira ubutaka bushobora guhingwaho.
Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien, yabitangaje ubwo yari yagendereye Akarere ka Kamonyi Umurenge wa Runda,Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Nzeri 2012, agamije kureba imiturire yaho muri iki gihe ako gace kagenda kaba umujyi.
Habumuremyi (…)

Habumuremyi yabanje gutambagira uwo murenge, areba amazu, imihanda ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere bijyana n’imyubakire.

Amaze kwitegereza inyubako zitandukanye, Habumuremyi yabashimiye intambwe bateye, ariko abasaba ko bazajya bazirikana n’abantu baciriritse kugirango bajye bisanga mu bikorwa by’iterambere. Yababwiye ko byaba byiza bagiye bubaka amazu ateye kimwe kuri buri site, abasaba kandi kutishinga gukuza umujyi gusa birengagije ubutaka bwo guhingamo.

Bimwe mu bibazo yahasanze bijyanye n’inyubako, ni aho usanga hari abahagaritswe kubaka imiturirwa yabo, bitewe n’uko itegeko rishya ryerekana ko bari hafi y’umuhanda, mu gihe batangiye inyubako bagendeye ku bipimo biteganywa n’itegeko ryariho mbere.

Minisitiri Habumuremyi yavuzeko hagomba kujyaho itsinda ry’abagenzuzi kugirango uwakurikije itegeko rya mbere nk’uko ryavugaga, abe yakomeza inyubako ze.

Habumuremyi yongeyeho ati ”Itegeko riberaho kurengera umuturage, si iryo kumuhungabanya”.

Habumuremyi yongeye gusaba ko abantu bajya batera ibiti ku mihanda no mu ngo, kugirango bajye barwanya isuri kandi bagire amahumbezi.

Minisitiri w’Intebe yasabyeko ahantu hagomba gushyirwa imihanda hajya herekwa abaturage hakiri kare, hagashyirwa n’ibimenyetso kugirango hatabaho gusenyera abaturage nyuma.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Nsengiyumva Albert, yatangaje ko bahora biteguye gufatanya n’abaturage cyane iyo bishyize hamwe mu miturire.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Munyentwari Alphonsi yavuze ko kuba uyu mujyi urimo gukura vuba, bifuzaga ko abayobozi bagira ibitekerezo bungura abaturage kugirango birinde akajagari mu nyubako.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages