00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Mobile Money imaze kunyuzwamo hafi miliyari 100

Yanditswe na

Izuba Rirashe

Kuya 19 March 2013 saa 08:07
Yasuwe :

Kuva yatangiza uburyo bwo guhanahana amafaranga hakoreshejwe terefoni zigendanwa (Mobile Money) mu mwaka wa 2010, isosiyete y’itumanaho ya MTN irishimira ibyo imaze kugeraho ibikesha iyo serivisi.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Mobile Money muri MTN Rwanda, Albert Kinuma, ubwo buryo kuva bwatangira bugenda bukora neza ariko usanga hari bamwe bataritabira kubukoresha.
Aha yavuze ko kugeza ubu ubwo buryo bumaze kunyuzwamo amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 200 hafi miliyari 100 (…)

Kuva yatangiza uburyo bwo guhanahana amafaranga hakoreshejwe terefoni zigendanwa (Mobile Money) mu mwaka wa 2010, isosiyete y’itumanaho ya MTN irishimira ibyo imaze kugeraho ibikesha iyo serivisi.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Mobile Money muri MTN Rwanda, Albert Kinuma, ubwo buryo kuva bwatangira bugenda bukora neza ariko usanga hari bamwe bataritabira kubukoresha.

Aha yavuze ko kugeza ubu ubwo buryo bumaze kunyuzwamo amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 200 hafi miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

MTN Mobile Money ikaba yaratangije na none uburyo bufasha abakiriya bayo bari hanze y’u Rwanda, kohereza amafaranga bakoresheje internet.

Yakomeje avuga ko MTN yatangije ubwo buryo bwa Mobile Money mu rwego rwo gufasha abaturage baba mu byaro kubona amafaranga mu buryo bwihutse.

Mukamwiza Clemence, utuye mu Karere ka Gatsibo, akaba n’umwe mu bakiriya ba MTN bakoresha uburyo bwa Mobile Money, yavuze ko byabafashije kubona amafaranga mu buryo bwihuse aho baba mu cyaro, abafite abavandimwe babo mu mahanga nabo babasha kuboherereza amafaranga.

Yasabye abandi baturage gukoresha uburyo bwa MTN Mobile Money mu guhererekanya amafaranga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages