Kuwa 13 Nyakanga 2012, ikigo gishinzwe gutunganya no gukora irema shusho, kwamamaza no gusohora inyandiko ku mpapuro (Designing,Advertising & Priting) Kalaos Media Design cyashyize ahagaragara ibikorwa byacyo bishya, kinatangiza serivisi y’amasahya 24, buri munsi.
Théo Gakire Ntarugera umuyobozi mukuru wa Kalaos aganira na IGIHE yavuze ko iki kigo intego yacyo ari ukwagura amasoko, kuko ubushobozi bukomeye kandi buhanitse bwo bamaze kubugeraho. Gakire avuga ko ubwoko bwose bw’ibyakenerwa gutuburwamo amashusho (Print) babasha kubukora, kandi mu mabara yose umukiriya yakwifuza.
Théo Gakire yongeyeho ko biyemeje guhagarika amasoko akunda kujya hanze nko muri za Uganda, Kenya, Dubai n’ibindi bihugu, kuko ibyo bajya gushakayo bibsigaye biboneka hano mu Rwanda muri Calaos Media Design. Bifuza ko ayo yaguma mu Rwanda, bitari gusa ku nyungu ya Kalaos Media Design, ahubwo kuko basanze kujya hanze bisaba amafaranga menshi abajyayo, hakiyongeraho ay’icumbi n’ibindi binyuranye, ariko iyo babikoreye ino, ayo mafaranga yose arengaho ntaba agitanzwe. Teeo avuga ko bishimira ko ab’I Goma n’I Burundi batangiye gukoresha ibikorw abyabo mu Rwanda badakomeje urugendo bajya kure.
Muri urwo rwego, Kalaos yafunguye ishami rishya rya gatatu ku giti cy’inyoni ndetse bagura n’izindi mashini ebyiri zigezweho zagenewe gukora amashusho manini kandi meza. Kugira kandi ngo barusheho kunoza umurimo wabo neza banahaza isoko ry’ababagana, batangiye gahunda yo gukora umunsi wose, amasaha 24/24, kandi ntihagire umunsi n’umwe akazi gahagarara.
Kalaos Media Design yashinzwe kandi itangira gukora mu mwaka wa 2005, yandikwa mu mwaka wa 2008. Batangiriye ku bikorw abito (bagikora na n’ubu), ariko ubu bageze ku rwego ruhanitse rw’ibikorwa bikuru cyane. Kalaos igizwe n’urubyiruko.
Uretse ibikorwa bijyanye n’umwuga biyemeje w’icapiro rikoranye ubuhanga, bafite na gahunda bafashamo abahanzi mu kubateza imbere, bakazamura abakiri hasi ndetse bagatanga n’imenyerezamwuga (formation industrielle) ku banyeshuri bo muri kaminuza yo mu Rwanda KIST n’izo mu mahanga nko muri Malaysia no muri Leta ya Washington.



















TANGA IGITEKEREZO