00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nduba: SACCO yabaruhuye urugendo rw’ibilometero 20

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 8 December 2012 saa 02:43
Yasuwe :

Abaturage b’umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, barishimira ko ubu bafite umurenge SACCO ibafasha kwiteza imbere kandi ikaba yarabaruhuye urugendo rugera ku bilometero 20 bakoraga bajya kuri banki y’abaturage iherereye ahitwa i Kabuye.
Ibi byishimo babigaragarije mu muhango wo gutaha inyubako y’umurenge SACCO biyubakiye ku itariki ya karindwi Ukuboza 2012.
Mukangiriye Philomene ukora imirimo y’ubukorikori adodera abana n’abantu bakuru, avuga ko yiteje imbere abikesha inguzanyo yahawe (…)

Abaturage b’umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, barishimira ko ubu bafite umurenge SACCO ibafasha kwiteza imbere kandi ikaba yarabaruhuye urugendo rugera ku bilometero 20 bakoraga bajya kuri banki y’abaturage iherereye ahitwa i Kabuye.

Ibi byishimo babigaragarije mu muhango wo gutaha inyubako y’umurenge SACCO biyubakiye ku itariki ya karindwi Ukuboza 2012.

Mukangiriye Philomene ukora imirimo y’ubukorikori adodera abana n’abantu bakuru, avuga ko yiteje imbere abikesha inguzanyo yahawe na SACCO. Ubu ngo abasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, akishyurira abana be amafaranga y’ishuri ndetse ngo amaze kugera no bindi byinshi abikesha inguzanyo y’ibihumbi 200 yahawe. Iyi nguzanyo ngo yayihuje n’andi mafaranga ibihumbi 200 yari afite, ahita agura imashini idoda iyi mipira none yamuteje intambwe igaragara.

Kamanzi Theoneste na we utuye muri uyu Murenge, aremeza ko ubu afite ubuzima bwiza kubera inguzanyo ya miliyoni yahawe. Iyi nguzanyo avuga ko yamufashije kuvugurura inzu ye, aguramo inka ndetse abasha no gukomeza ubucuruzi bwe bw’amata kandi ngo inyungu abikuramo imufasha kubaho neza no kwishyura amafaranga y’ishuri muri Kaminuza.

Aba baturage bemeza ko byashobokaga kuba batarageze kuri ibi bintu iyo Umurenge SACCO itaza, kuko mbere byabagoraga kugera kuri banki baba bagiye kubitsa cyangwa kubikuza bikanaca intege abashakaga gusaba inguzanyo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imari, amajyambere n’ubukungu mu Karere ka Gasabo Munara J Claude, yashimangiye ko mu minsi mike abatuye aka karere bose bazaba bateye imbere mu kwizigamira kuko kuba mu myaka itatu Umurenge SACCO itangiye mu Karere ka Gasabo abanyamuryango bazo bamaze kwizigamira asaga miliyari ebyiri n’igice.

Kuva tariki 28 Nyakanga 2009 SACCO y’umurenge wa Nduba itangiye, imaze kwinjiza arenga miliyari imwe n’igice ikaba yaratanze n’inguzanyo zigera kuri miliyoni hafi 140. Inguzanyo zitarishyurwa ni 74,441,146.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages