Sekimonyo Simoni utuye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, acana amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba abikesha ubuhinzi bw’urutoki akora mu buryo bw’umwuga.
Aho Sekimonyo atuye mu Rwambariro nta mashanyarazi arahagera, nyamara we nijoro aracana. Ashobora kureba televiziyo mu gihe cy’amasaha ane ya nijoro, ibyuma yifashisha areba televiziyo n’ibituma abasha kubona amashanyarazi biturutse ku mirasire y’izuba byose abikesha amafaranga akura mu buhinzi bw’urutoki kuva mu myaka itanu yashize.
Mu buhinzi bwe yibanda ku nsina z’inyamunyo n’izitanga imineke, kuko ngo ari zo zimworohera kuzibonera abaguzi.
Urutoki rwa Sekimonyo ruri kuri hegitari ebyiri, buri cyumweru akaba abona amafaranga nibura ibihumbi 15 mu mineke.
Sekimonyo guhinga abikomora ku babyeyi be, akaba ngo yariyemeje kuzajya ahinga binyuranye n’uko ababyeyi be babigenzaga bavanga imyaka; we akaba yarahisemo guhinga urutoki urutoki gusa.



















TANGA IGITEKEREZO