00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo igihingwa cy’ibijumba kigeze gicibwa –Muzuka

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 23 February 2013 saa 09:10
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buremeza ko guhinga ibijumba bitigeze bihagarara nk’uko abantu babivuga, ahubwo hakorwaga ubushakashatsi kugira ngo haboneke imbuto itanga umusaruro ujyanye n’icyerekezo cy’iterambere.
Umuyobozi w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene, mu muhango wo gushyira ahagaragara imbuto nshya umunani z’ibijumba zera neza zakozweho ubushakashatsi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB), ku wa Gatanu i Rubona mu karere ka Huye, yatangaje ko ibijumba (…)

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buremeza ko guhinga ibijumba bitigeze bihagarara nk’uko abantu babivuga, ahubwo hakorwaga ubushakashatsi kugira ngo haboneke imbuto itanga umusaruro ujyanye n’icyerekezo cy’iterambere.

Kayiranga Muzuka Eugene, Umuyobozi w'Akarere ka Huye

Umuyobozi w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene, mu muhango wo gushyira ahagaragara imbuto nshya umunani z’ibijumba zera neza zakozweho ubushakashatsi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB), ku wa Gatanu i Rubona mu karere ka Huye, yatangaje ko ibijumba bitigeze bicibwa nk’uko abantu babivuga, ahubwo ko imbuto y’ibijumba yahingwaga nta musaruro yari igitanga ugaragara.

Kayiranga Muzuka Eugene yavuze ko nyuma yaho RAB imariye gushyira ahagaragagara imbuto zitanga umusaruro, ubu ikigiye gukurikiraho ari ukureba igitanga umusaruro uhagije cyaba ibijumba cyangwa se n’ibindi, ubundi gihingwe ku buryo bw’umwuga.

Abayobozi bo muri RAB barashimangira ko bazakomeza ubushakashatsi ku bijumba

Imbuto yashyizwe ahagaragara na RAB ni (Rw 11-17) yiswe Ndamirabana, (Rw 11-1860) yiswe Giramata, (Rw 11-2560) yiswe Terimbere, (Rw 11-4923) yiswe kungahara, (Rw 11-2419) Izihirwe, (Rw11-2910) Maryoha, Ukerewe ndetse na Gihingwa umukungu.

Dr. Ndambe Nzaramba ushinzwe ibikorwa byo gushyira ahagaragara imbuto muri RAB, yavuze ko izi mbuto z’ibijumba zashyizwe ahagaragara ziganwe ubuhanga buhagije, umusaruro izi mbuto zizatanga ukaba uzaba ari mwiza kandi mu gihe gitoya. Yakomeje avuga ko RAB ikomeje ibikorwa byo gushaka imbuto zigezweho zitanga umusaruro utubutse ugereranije n’ubutaka buto u Rwanda rufite.

Dr. Ndambe yagize ati “RAB izakomeza gushaka uburyo ubutaka buto dufite bwazajya bubyazwa umusaruro uhagije.

Shumbusho Damien ushinzwe ibikorwa byo gutubura umusaruro w’ibijumba hifashishijwe ibangurira, yavuze ko imbuto zishyizwe ahagaragara zivanze ibijumba by’amafufu bikundwa n’Abanyarwanda n’ibikungahaye kuri Vitamine A.

Murekezi Francois umusaza w’imyaka 65 waganiriye na IGIHE yadutangarije ko ibyishimo bimurenze. Ati “Narezwe n’ikijumba dore aho ngeze aha nari maze imyaka ibiri nta birya ariko nari narabuze amahoro.”

Ibijumba ntabwo bikiri ibyo kurya gusa kuko bisigaye bibyazwa amandazi, ibisuguti, umutobe ndetse n’inzoga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages