Ku wa 15 Kamena 2012, mu kiganiro ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye na bamwe mu batuye Akarere ka Nyagatare, bagitangarije ko bishimiye ko Akarere kabo kagenda gatera imbere ahamaze kubakwa inganda zinyuranye, by’umwihariko Uruganda rw’Amakaro ruzakorera ahitwa Rutaraka, ngo barutezeho byinshi.
Uwitwa Mukamwiza Esperance, yavuze ko basanga bamwe mu baturage bagiye kuva mu bushomeri kuko urwo ruganda ruzabaha akazi kandi bakaba basanga ari igikorwa cyiza kuri bo, ati “uretse ibyo, natwe tugiye gutera imbere tujye twubaka amazu dushyiremo amakaro.”
Ibyo babitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe nyuma y’uko urwo ruganda rukora amakaro “East African Graniten Industries” rutangazaga ko ruteganya kuzatanga akazi ku bantu babarirwa hagati ya 180 na 200, ubu rukaba rukoresha abakozi bagera kuri 50.
Uretse guha akazi abaturage baruturiye, ubuyobozi bw’uruganda buvuga ko bunateganya kugeza amazi meza ku baturage barwegereye, bitewe n’uko benshi bavoma amazi y’ibishanga.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi ukuriye ibikorwa muri urwo ruganda, amakaro urwo ruganda rukora afite ingero za santimetero 60 kuri 60 ndetse n’andi ya santimetero 30 kuri 30, ati “rufite ubushobozi bwo gukora amakaro afite ubuso bwa metero kare 120.000 ku mwaka.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James we asaba abaturiye urwo ruganda kumvikana n’abayobozi barwo, ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, kugira ngo babashe kubona uburyo bakwimuka bakigira hirya yaho urwo ruganda ruri, kugira ngo bitazabangamira ubuzima bwabo.
Ubuyobozi bw’urwo ruganda, bakaba barifuje ko nibura urwo ruganda rwafungurwa ku mugaragaro bitarenze mu mpera za Kamena 2012.
Ubusanzwe mu Rwanda haboneka cyane amakaro akorerwa mu bihugu nka Tanzaniya na Kenya ku giciro gihenze, aho agurwa amadorali 130 kuri metero kare, ubuyobozi bw’uruganda East African Graniten Industries bwo bukavuga ko bitewe n’ubwoko bwayo, metero kare y’amakaro yarwo azagurishwa nibura amadorali 100 kugarura hasi.
Inkuru ya Izuba Rirashe



















TANGA IGITEKEREZO