Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Gashyantare mu Karere ka Nyamasheke hatashywe uruganda AGASARO ORGANIC rutunganya divayi, umutobe na konfitire bikomoka ku mbuto ruri mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Bushekeri.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Koperative Agasaro yubatse uru ruganda Uzamukunda Isabelle, ngo igitekerezo cyo kurwubaka cyaje kubera ko hari imbuto nyinshi zitabyazwa umusaruro uko bikwiye.
Uzamukunda avuga ko ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi cyane cyane akarere, Minisiteri y’Ubuhinzi, iy’Ubucuruzi n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere bahujwe n’Ikigo Nyafurika cy’Iterambere (ADF-African Development Foundation) ari na cyo cyabakoreye umushinga kikabaha n’inguzanyo. Ubu ngo bujuje uruganda rufite agaciro ka miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo inkunga ya miliyoni 143.
Uzamukunda avuga kandi ko ubu bari gukorana n’abahinzi bagera ku 1100, akarere kakaba karabatije hegitari 50 bazahingamo inanasi zo kongera umusaruro w’imbuto bakenera. Ahamagarira abantu bose, cyane cyane abagore gutinyuka kandi ntibacike integer, kuko uwakoze abona umusaruro.
Uru ruganda rutanga icyizere ko ruzagira impinduka mu iterambere ry’akarere nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste. Ibi byanashimangiwe na Usengumukiza Félicien, umuyobozi wungirije ushinzwe ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere; wanashimye Uzamukunda ku gitekerezo yagize cyo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Usengumukiza yavuze ko buri muntu akwiye kugaragaza umusanzu we mu kubaka igihugu, kandi Leta ikaba ishyigikiye ibikorwa nk’ibi kuko n’ibihugu byamaze gukataza mu iterambere bishingiye ku bashoramari bikorera.
Yasabye abayobozi ba Koperative AGASARO gutangira gushaka isoko ry’ibikorwa byabo mu mahanga, kuko bigaragara ko bafite icyerekezo kirekire.
Nyuma y’amezi abiri uru ruganda rutangiye gukora ubu bafite imashini zitunganya litiro 500 z’umutobe ku isaha. Bakora umutobe w’inanasi na marakuja, bakaba bateganya no gutangira gukora konfitire mu minsi mike nibabona imashini zose bakeneye.
Iyi nkuru turayikesha Denys Basile Uwingabiye, umukozi w’Akarere ka Nyamasheke



















TANGA IGITEKEREZO