00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Urugomero rwa Nyirabuhombohombo hari abo rwatangiye kuvana mu mwijima

Yanditswe na

Denys Basile Uwingabiye

Kuya 25 January 2013 saa 11:26
Yasuwe :

Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyirabuhombohombo ruri mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, ruratanga amashanyarazi ku barwegereye nyuma y’iyubakwa ryarwo ryagiye rizitirwa n’ibibazo bitandukanye.
Ku itariki gatanu Mutarama 2013 ni bwo ku nshuro ya mbere abaturage babashije kumurikirwa n’umuriro uvuye kuri uru rugomero, ubu rukaba rumaze kubona abafatabuguzi 338 bakoresha kw 15.
Uru rugomero rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2007 na sosiyete Hydro Power International LTD yo mu (…)

Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyirabuhombohombo ruri mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, ruratanga amashanyarazi ku barwegereye nyuma y’iyubakwa ryarwo ryagiye rizitirwa n’ibibazo bitandukanye.

Ku itariki gatanu Mutarama 2013 ni bwo ku nshuro ya mbere abaturage babashije kumurikirwa n’umuriro uvuye kuri uru rugomero, ubu rukaba rumaze kubona abafatabuguzi 338 bakoresha kw 15.

Uru rugomero rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2007 na sosiyete Hydro Power International LTD yo mu gihugu cya Sri Lanka, ariko iza guta imirimo mu mwaka wa 2009.

Aho urugomero rugeze rwubakwa

Imirimo yo kubaka yasubukuwe mu mwaka wa 2011 na Entreprise GEMEG, ubu ikaba igeze ahashimishije nk’uko byatangajwe na Harerimana Donat ushinzwe ingufu z’amashanyarazi mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi (EWSA) ubwo abagize itsinda rya Komisiyo y’ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko basuraga uru rugomero ku wa 23 Mutarama 2013. Harerimana avuga ko imashini ziri muri uru rugomero zitanga Kw 500.

Abadepite bagize itsinda ryasuye uru rugomero bavuze ko ibimaze gukorwa bishimishije, hasigaye uruhare rw’ubuyobozi mu gukangurira abaturage gukoresha aya mashanyarazi.

Imashini itanga amashanyarazi kuri uru rugomero

Depite Gasarabwe Jean Damascène ukuriye iri tsinda yavuze ko amashanyarazi akwiye kuba ishingiro ry’amajyambere, abaturage bakaba bagomba guhera ku mahirwe y’urugomero rwuzuye bagahanga imirimo bashobora gukora ikabyara inyungu.

Gasarabwe yongeyeho ko kugeza amashanyarazi ku baturage benshi kandi ku buryo bworoshye bigomba kujyana no gutura ku midugudu, na byo bikaba bigomba gushyirwamo imbaraga.

Depite Gasarabwe areba aho imirimo yo kubaka urugomero igeze

Umushinga w’uru rugomero wakozwe hagamijwe gucanira santeri y’ubucuruzi ya Peru mu Murenge wa Macuba n’inkengero zayo, utugari tubiri tukaba tumaze gucanirwa.

Aba badepite basabye abakozi ba EWSA gutanga serivisi nziza kugira ngo abakeneye umuriro bawubone vuba, kandi bagahera ku nsisiro zikorerwamo ubucuruzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Bahizi Charles, atangaza ko uretse amashanyarazi yo kuri uru rugomero hirya no hino mu mirenge hari kubakwa indi miyoboro 12 ku bufatanye na EWSA; ikazarangira muri uyu mwaka abakoresha amashanyarazi bavuye kuri 7% bakagera kuri 14%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages