Mu rwego rwo gukoresha neza umutungo wa Leta no kwihutisha ibikorwa na gahunda z’iterambere binyuze mu mucyo no mu bwisanzure, Akarere ka Nyaruguru kafunguye k’umugaragaro amasoko 16 ateganyirijwe agaciro ka miliyoni sizaga magana cyenda, bimwe mu bizagurwa akaba ari ibyunganira ubuhinzi.
Aya masoko ya miliyoni magana acyenda na cumi n’ebyiri n’ibihumbi magana ane makumyabiri na bine n’amafaranga magana atanu mirongo inani na arindwi y’u Rwanda (912,424,587). Ba Rwiyemezamirimo 88 batanze dosiye z’ipiganwa, bari kumwe n’abagize Akanama Gashinzwe gutanga amasoko ya Leta muri aka Karere bakaba barazindukiye, kuri uyu wa mbere, tariki ya 10 Nzeri 2012, muri iki gikorwa.
Amasoko yafunguwe yari yiganjemo ajyanye n’ibigemurwa byunganira ubuhinzi birimo ishwagara, amafumbire, urubingo, imbuto y’ibirayi, ibiribwa bigenerwa abakora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG).
Umwe mu bagize akanama gatanga amasoko akaba n’umukozi ushinzwe gutanga amasoko ya Leta Kwizera Oscar Ben, avuga ko amasoko ajyanye n’ibigemurwa byunganira ubuhinzi yibanzweho, kuko Akarere ka Nyaruguru ahanini gatuwe n’abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi, kandi kakaba gafite ubutaka busharira busaba inyongeramusaruro, ibi rero ngo bituma baha agaciro cyane.
Umulisa Aimée Josiane umukozi w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe ibikorwa by’itorero ry’Igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO