00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo kubika mu mahembe no mu ishashi imbeba zikayatwara, bayobotse Sacco

Yanditswe na

Kwizera Emmanuel

Kuya 17 July 2012 saa 07:49
Yasuwe :

Nyuma y’aho bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo babikiraga amafaranga yabo mu mahembe, mu mushwari, mu bitenge, mu ishashi n’ahandi hatandukanye ariko umutekano wayo ukarushaho kujya uhungabana, batashye Sacco Rutunga izajya ibafasha kwizigama no kugurizwa, banataha na Stade izajya yakira ibikorwa bitandukanye.
Iyi Sacco Rutunga yabaye iya mbere ku nshuro yayo kabiri mu Karere ka Gasabo ku rwego rwa Sacco zo muri aka karere, igizwe n’abagabo 2081 ndetse (…)

Nyuma y’aho bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo babikiraga amafaranga yabo mu mahembe, mu mushwari, mu bitenge, mu ishashi n’ahandi hatandukanye ariko umutekano wayo ukarushaho kujya uhungabana, batashye Sacco Rutunga izajya ibafasha kwizigama no kugurizwa, banataha na Stade izajya yakira ibikorwa bitandukanye.

Iyi Sacco Rutunga yabaye iya mbere ku nshuro yayo kabiri mu Karere ka Gasabo ku rwego rwa Sacco zo muri aka karere, igizwe n’abagabo 2081 ndetse n’abagore 1565.

Ngo ku mpamvu z’uko bamwe mu baturage bari batarasobanukirwa neza kubitsa icyo ari cyo, byatumaga bamwe bibikira amafaranga yabo mu mahembe mu myobo, mu myenda n’ahandi hatandukanye, aho kuyabitsa mu mabanki cyangwa mu bigo bishinzwe kuyababikira, dore ko ngo rimwe na rimwe basangaga imbeba zayatwaye zikurikiye ico riri mu byo abitsemo, cyangwa bagasanga yaraboze bitewe n’aho bayabikaga.

“Ikiza nakuye muri Sacco ni uko nagurijwe ibihumbi 60. Nashakaga gukora umushinga wo gucuruza urwagwa ino aha twita Kwenga agatobe. Uwo mushinga nawukoraga nkoresheje udufaranga duke ariko maze kumva ko muri Sacco batanga inguzanyo, naragiye barayampa, nshobora kujya ndangura ibitoki byinshi bibyara urwagwa rwinshi bikanatuma n’umutungo wiyongera. Naje kuzamuka ngera ku bihumbi mirongo inani, ngurisha n’agatungo narimfite mu rugo, kuko inzu yanjye yari isakawe n’mategura, mpita nguramo amabati mba ariyo nyisakaza, mba ndwanyije nyakatsi y’amategura”.

Nk’uko twabitangarijwe na Mukarugema Esperance Uhamya ko yabikaga mu bitenge no mu mushwari kuri ubu akaba yarayobotse Sacco Rutunga.

Buretse ibi kandi, tariki ya 13 Nyakanga 2012 banatashye Stade izajya yakira imikino n’imyidagaduro itandukanye, by’akarusho irimo ibiro bishya by’Utugali 18 two muri uyu murenge.

Ubwo Uwinama Marie Louise Vice Mayor w’Akarere ka Gasabo yafunguraga Sacco Rutunga ku mugaragaro
Abaturage bishimiye stade yabo nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages