Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi, tariki ya 9 Mutarama 2013 muri Gahunda ya Girinka, cyashyikirije abaturage bo mu Mirenge ya Rutunga, Gikomero na Bumbogo inka 53 bagabiwe.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yiswe Girinka mu Nyarwanda (One caw per Poor) Ikigo cy’Igihugu gishizwe ubuhinzi n’ubworozi cyashyikirije Umurenge wa Rutunga inka 25, Bumbogo 9 na ho uwa Gikomero uhabwa inka.
Abaturage bagabiwe inka ni abakennye kurusha abandi mu mudugudu, bakaba batoranywa na bagenzi babo, imbere y’ubuyobozi na Agoronome w’umurenge.
Dr. Kagabo André, Umuhuzabikorwa wa gahunda ya Girinka ku rwego rw’Igihugu yasabye abaturage bahawe inka kuzifata neza, kuko ari izabo atari indagizo. Yabibukije ko atari izo kugirisha cyangwa kubaga, ahubwo ari izo korora no koziturira abandi baturage.
Yagize ati ”Abahawe inka uyu munsi murasabwa kuzifata neza, mukazirinda inzara kuko namwe zizabavana mu bukene. Abatazihawe na bo bihangane, iyi gahunda izabageraho, kuko abagabiwe iyo zibyaye inyana musabwa kuziturira bagenzi banyu; bityo imibereho myiza, hamwe no kwikura mu bukene bikagera kuri buri muturage w’u Rwanda.”
Ndacyayisenga wahawe inka yatangarije IGIHE ashimira byimazeyo Perezida Paul Kagame. Ati “Mfite imyaka 52, mu muryango wanjye nta muntu wigeze atunga inka, none umubyeyi wacu Kagame arangabiye, ndishimye cyane!”
Agoronome w’Umurenge wa Rutunga, Ndarifite Aderite, yatangarije IGIHE ko bakurikirana umunsi ku munsi ubuzima bw’izi nka, bakanakangurira abaturage kuzifata neza, batazicisha inzara, izirwaye zikavuzwa. Yakomeje avuga ko abaturage bahabwa amahugurwa y’uburyo inka za kizungu zororwamo.
Umuturage wese wahawe inka, yanahawe umunyu wayo, hamwe n’umuti wica uburondwe.
Muri uyu mwaka wa 2013 hataganyijwe ko inka 129, ari zo zizatangwa mu karere ka Gasabo.



















TANGA IGITEKEREZO